Nyanza: RIB yataye muri yombi abagabo 3 bakurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 17

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwataye muri yombi abantu batatu, bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana witwa Mundanikure Leon w’imyaka 17, umurambo we baherutse kuwusanga mu ishyamba rya Kiliziya bakunze kwita iryo kwa Padiri.

Uyu mwana yari yarashowe mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko.

Umurambo wa nyiragendera wasanzwe mu ishyamba rya Kiliziya Gatolika mu Mudugudu wa Murende mu Kagali ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Abo bantu batawe muri yombi na RIB, ni Niyitegeka Laurent w’imyaka 44 y’amavuko, Nsengiyumva Bosco w’imyaka 24 y’amavuko na Turatsinze Emmanuel alias Kagozi w’imyaka 21 y’amavuko.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire Dominique Bahorera yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’uko hari abagabo batatu bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uriya mwana ari ukuri.

Ati: “Abo bantu batutu bari basangiye mu kabari na nyakwigendera bazi ko yagurishije amabuye y’agaciro bamwizeza ko bamuherekeza bakamugeza iwabo ariko ntibabikora.”

Avuga ko abafashwe bose bafungiwe kuri station ya RIB iri ku Murenge Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo