Nyanza: Inkuru y’umupolisikazi wirashe agapfa mu minsi ishize

Umupolisikazi uri mukigero cy’imyaka 25 y’amavuko witwa Chance wakoreraga akazi ke kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo mu Karere ka Nyanza bikekwa ko yirashe arapfa.

Uyu mupolisikazi wapfuye ku wa Gatandatu w’Iki Cyumweru dusoje, amakuru aturuka mu ba hariya i Ntyazo ni uko bikekwa ko yirashe arapfa.

Byabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, amakuru avuga ko uriya Mupolisi yinjiye mu kigo aho yakoraga atora imbunda arirasa ahita apfa bivugwa ko byabereye mu cyumba yararagamo.

Hari amakuru avuga ko hari umusore w’umusivire bakundanaga, bikavugwa ko yari yaramuteye inda, “ari na byo bikekwa ko” byamuteye kwiyahura.

Biravugwa ko nyakwigendera yari yinjiye mu mwuga w’Igipolisi vuba.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko cyandikiye Umuvugizi wa Polisi gishaka kumenya andi makuru ariko ngo ubutumwa bwamugezeho ntiyabusubiza.

Hashize igihe gito hari undi Mupolisi na we bikekwa ko yiyahuye akoresheje imbunda ye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, mu Karere ka Kiciro, mu rusengero rw’Itorero rya Glory To God Temple ruherereye ahazwi nka Kicukiro Centre.

Umwe mu bakozi b’urusengero utifuje ko imyirondoro ye ikoreshwa mu itangazamakuru, kiriya gihe yabwiye UKWEZI ko uriya Mupolisi yari kumwe na mugenzi we mu kazi binjira mu rusengero bavuga ko bagiye kwihagarika, hanyuma umwe ajya inyuma ya kontineri ahita yirasa.


Umupolisikazi wapfuye ku wa Gatandatu w’Iki Cyumweru dusoje, amakuru atangwa n’aba bahariya i Ntyazo ni uko bikekwa ko yirashe arapfa

Diane Rwigara aravuga ko hari umwuzukuruza w’Umwami Musinga washimuswe! Umugore yishwe arashwe n’abitwaje intwaro bateye urugo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 30-12-2020

Bon birababaje sana imwana muto nkuyu ? Arikose mbaze gitwita bitwaye iki? Ese ubu hari umuntu yigeze agisha inama ? Numva harimo ikibazo kabone nubwo umuhungu yamwanga simbona ikibazo kirimo