Nyanza: Polisi yarashe umugabo ukekwaho gusambanya abana b’abakobwa akanabacuza arapfa

Mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Muratama 2020, mu Mudugudu wa Mwima, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza humvikanye urusaku rw’amasasu .

Umuturage yatangaje ko yumvise iby’urusaku rw’amasasu ariko ntihamenyekane impamvu yarwo. yagize ati "Mu masaha y’ijoro twumvise amasasu inshuro ebyiri nyuma tubona Polisi iraje n’imodoka ebyiri nyuma haje Ambiranse. Ntitwasobanukiwe ariko mu gitondo tubona amaraso hafi n’urwibutso."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylivestre Twajamahoro avuga ko umupolisi yarasaga umuturage wo mu Murenge wa Busasamana, Jean Bosco Sibomana w’imyaka 40 wakekwagaho ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa, wari ufungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Busasamana akageragezaga gucika ubwo yari agiye kwerekana abo bafatanyije ibyaha.

Yagize Ati " Nibyo koko icyo kintu cyabayeho ubwo Jean Bosco Sibomana wakekwagaho iba ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa bari bamujyanye ngo yerekane mugenzi we agurishaho abana, bageze mu nzira ashaka gutoroka, umupolisi wari umuherekeje ahita amurasa. Mu kumurasa rero ntabwo yapfuye bahise bamujyana kwa muganga mu Bitaro bya Nyanza, nyuma aza gupfira mu bitaro."

CIP Sylivestre Twajamahoro yahumurije abaturage bumvise ayo masasu mu ijoro, abasaba gukomeza akazi kabi nk’uko bisanzwe.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Eric uzwiho kuba yasetsa n’ifoto noneho 2020 ayitangiranye swaga na Filate we:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 8-04-2021

es muRwanda musigayemwerekana imfugwa mwijor? nonex umuntu acikayambayipingu? arikomujyemwihangananimukavugibinyoma mwitwango murabayobozi ese twajamahoro kuki yabwiyababyeyi BA Jean bosc yukontahantubareger nonex ahubwo kuki police yurwanda yateyubwoba abaturagebatuye ahabereyigikorwa

-xxxx- Kuya 8-04-2021

??????

Ubaza Enock Kuya 13-01-2020

Ariko President wa Republic n’iki kibazo agihagurukire arose. Ni gute polisi icikwa nuwambaye amapingu kugeza imwishe, ese ubundi ibyo byateye byo kwerekana abafatanyabyaha n’ijoro, kuki batarindira ngo buke. Ko kumanywa utapfa kwica ngo bihishwe