Nyanza: Guverineri Emmanuel Gasana yabasabye gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Ibi yabibasabye kuri uyu wa 07 Mutarama 2020, ubwo yari yasuye aka karere, agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye .

Yavuze ko kuba hakigaragara ibibazo bimwe na bimwe bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bidakwiye gufatwa nk’ibyoroshye ahubwo ko, abayobozi bafatanyije n’inzego zitandukanye bakwiye gushyiramo imbaraga bakabikemura.
Yatanze urugero rwo kuba hari ingo zimwe na zimwe zigifite ubwiherero butujuje ibisabwa, izifite isuku nke, n’ibindi……

Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko, bagomba gushyiramo imbaraga mu kubikemura, aho imbaraga zabo zirangiriye bakagisha inama abayobozi babakuriye ariko bigakemuka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yabwiye itangazamakuru ko, inama bagiriwe bagiye kurushaho kuzishyira mu bikorwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Gasana Emmanuel mu karere ka Nyanza, yari aherekejwe n’Umuyobozi w’ingabo mu Ntara Maj. Gen. Emmy Ruvusha, RPC CP Rogers Rutikanga, Umuyobozi w’ingabo muri Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi Col. Rugazora Emmanuel, Umuyobozi wa RF mu Ntara Col. Sebowa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara Bwana Jabo Paul n’Umuyobozi wa RIB mu Ntara Madame Kamarampaka Consolée.

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyanza, hari Komite Nyobozi yose yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Biro ya Njyanama iyobowe n’Umuyobozi w’inama Njyanama Bwana Ngbonziza Julien, Inzego z’Umutekano mu Karere harimo ingabo, polisi, NISS, RIB na DASSO.



Bamuvunnye imbavu, yabuze aho yerekeza abana ubu bari ku gasozi nyuma yo kubasenyera:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo