Nyanza : Gitifu wirukanywe burundu ati “nzize isoko ryo kubaka amashuri natanze”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwirukanye Burundi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi kubera amakosa y’akazi yakoze mu gihe we avuga ko azize isoko ryo kubaka amashuri yatanze ndetse akarintangira n’ibisobanuro ntibyakirwe.

Inkuru y’iyirukanwa rya Theoneste Nsengumuremyi wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi yamenyekanye ku wa Gatatu tariki 04 Kanama, 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yemeye ibyo kwirukana uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi wasize “amakosa y’akazi yakoze.”

Nyiri ubwite Theoneste Nsengumuremyi avuga ko yirukanywe azira amakosa yo mu kazi ubwo yayoboraga Umurenge wa Kibirizi mu mwaka wa 2020.

Ati “Icyatumye ntaha ni amashuri yubatswe mu Murenge wa Kibirizi binyuranyije n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi kuko bo bashakaga ko yubakwa n’abaturage twe dukoresha isoko kandi ritemewe, bansaba ibisobanuro ndabitanga kuko twabonaga isoko ari ryo ryabyihutisha n’igiciro cyabyo kikagabanuka, gusa ibisobanuro natanze ntibyabanyuze bijya mu Kanama gashinzwe imyitwarire bagisha inama MIFOTRA, niko gufata icyemezo cyo kunyirukana.”

Theoneste Nsengumuremyi twamubajije niba ku bwe kwirukanwa yumva ko ari akarengane.

Ati “Ku bwanjye ntakibazo mbifiteho, nta n’uwo mvuga ngo yarandenganyije gusa na bo ni uko babonaga iryo kosa ririho ntibanarikosore hakiri kare.”

Theoneste Nsengumuremyi yatangiye kujya mu nzego z’ibanze mu mwaka wa 2017 ayobora Umurenge wa Busoro, mu mwaka wa 2018 yimurirwa kuyobora Umurenge wa Ntyazo, nyuma mu mwaka wa 2019 ajyanwa mu Murenge wa Kibirizi, ubu akaba yayoboraga Umurenge wa Cyabakamyi.

Kwirukanwa kwe bije bikurikira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo, Alfred na we wirukanywe mu mwaka wa 2020 akekwaho kunyereza amafaranga y’abana bakoraga Itorero ubwo yayoboraga Umurenge wa Mukingo.

Hari amakuru avuga ko Bwana Theoneste Nsengumuremyi yahise asimbuzwa by’agateganyo umukozi w’Akarere ka Nyanza wakoraga mu ishami ry’Ubuhinzi.

Ukwezi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo