Nyanza: Bagabiwe inka basabwa gukurira ubwatsi Perezida Kagame-Amafoto

Kuri uyu wa 15 Muatarama 2020 mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n’afatanyabikorwa boroje Inka za kijyambere 30 imiryango utishoboye muri gahunda ya ’Girinka Munyarwanda’.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko bahawe Inka, kandi basabwa kuzifata neza zikabateza imbere bakazanoroza abandi.

Yongeyeho ko ubusanzwe mu Muco Nyarwanda umuntu iyo agabiwe inka akura ubwatsi, ariko kuri ubu basabwa gukurira ubwatsi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho kumukurira ubwatsi ngo bazifata neza, banarwanya imirire mibi.

JPEG - 472.2 kb
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme

Yagize ati "Izi nka muzakure ubwatsi muzifata neza, mworoze bagenzi banyu, ku buryo imirire mibi izacika. inka bahawe uyu munsi zirahaka, harimo n’uwahawe ifite n’iyayo. Icyo twabasaba, inka itaga amata, itanga ifumbire, ibyo byose ni ibishobora gutuma umuturage atera imbere. "

Akomeza avuga ko mu muhigo bari bihaye wo gutanga Inka muri 2020, bamaze kuwesa ku kigero cya 50% kuko ngo muri uyu mwaka bihaye intego yo koroza imiryango isaga 850 kandi bakaba bamaze kuziha abangana na 1/2, aho bizera ko ngo mu minsi mike uyu muhigo baba bawesheje.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Send a Caow watanze izi nka witwa Muhorakeye Angelique, yavuze ko hari ubutumwa bw’ingenzi yabahaye.

JPEG - 370.6 kb
Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Send a Caow watanze izi nka witwa Muhorakeye Angelique

Yagize ati "Icya mbere izi nka tuziherekeresha ni ukubabwira ngo bagende borore neza, zibakure mu bukene. Icya Kabiri, ni ukubabwira ko tuzakomeza kubaba hafi tubahugura."

Inka zatanzwe zirahaka, zikaba zifite amezi ane kuzamura hakaba ahrimo n’iyabyaye mu minsi ine ishize.

Umuturage witwa Umugwaneza Solange, wahawe inka n’iyayo yavuze ko abyishimiye inshuro 2, kuko agiye gutangira kunywa amata we n’abaturanyi.

Ati "Ubu twe n’abaturanyi tugiye gutangira kunywa amata, kandi na bagenzi bacu tuzaboroza. Mbere tutarorora, nta fumbire y’amatungo twabonaga bikatubuza kubona umusaruro twifuza ariko ubu twizeye ko tugiye kujya tuwubona."

Mu Karere ka Nyanza, imibare igaragaza ko hari inka zisaga ibihumbi mirongo itandatu (60,000), zitanga umukamo ungana na litiro ibihumbi makumyabiri na bitanu (Litiro 25,000) zikusanyirizwa mu nganda ziyatungana, n’ubwo hari andi mata agurishwa mu giturage bitewe n’uko amakusanyirizo ataragera hose.




JPEG - 381.7 kb
Umuturage witwa Umugwaneza Solange

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo