Nyanza: Abasore n’inkumi basanzwe mu kabari bikingirana ijoro ryose bahunga Polisi ibafata mu gitondo

Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza basanze abantu 21 biganjemo abasore n’inkumi bari mu kabari k’umuturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bahita bikingirana, polisi na yo irabareka ngo bucye, babuze uko babigenza barakingura bahita bafatwa.

Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 11 ubwo bari mu kabari k’uwitwa Ngiruwonsanga Cyprien barimo kunywa inzoga, begeranye batanambaye udupfukamunwa.

Aka kabari kafatiwemo bari bantu, gaherereye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yanavuze ko ubwo abapolisi bajyaga kubafata banze gukingura akabari biba ngombwa ko hakorerwa uburinzi kugeza mu gitondo.

Yagize ati “Ubwo abaturage baduhaga amakuru saa tatu z’umugoroba abapolisi bamaze kugerayo bahita bikingiranira muri ako kabari uko ari 21 bakomeza kunywa inzoga. Hafashwe icyemezo cyo kubihorera bagumamo kugeza bucyeye babura uko babigenza barakingura. Si ubwa mbere muri kariya kabari ka Ngiruwonsanga hafatirwa abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko mu minsi ishinze kari kafunzwe ariko yari yongeye kugafungura.”

SP Kanamugire yavuze ko bariya bantu bari banarenze ku masaha yo kuba buri muntu wese yageze aho ataha (Curfew) kuko bafashwe saa tatu za nijoro. Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 avuga ko utubari dukomeza gufunga.

Ati “Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 amabwiriza avuga ko utubari dukomeza gufunga, ariko biratangaje kuba hakiri abantu nka Ngiruwonsenga babirengaho bakadufungura rwihishwa. Abo kimwe n’abandi bose bazajya bafatwa inzego zibishinzwe zibace amande.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abaturage kurushaho gutinya icyorezo kuruta gutinya ibihano cyangwa gutinya inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza. Yibukije abantu ko COVID-19 ikiriho kandi yica buri muntu.

Yakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yose uko agenda atangwa n’inzego z’Igihugu. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo babonye barenga ku mabwiriza.

Abafashwe bahise bipimisha icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse inzego zibishinzwe zikaba zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo