Nyamirambo: Abasirikare barashe umugabo ahita apfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2018, abasirikare bari ku irondo barashe umugabo bivugwa ko ari umujura wari umaze kwiba mu rugo rw’umuntu mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, uwarashwe akaba yahise apfa.

Ibijyanye n’iraswa ry’uyu mugabo byemejwe na Lt Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavuze ko umugabo warashwe yashatse kurwanya abasirikare bari bari ku irondo.

Lt Col Munyengango ati: "Byabaye nka saa tanu na 40 za ninjoro muri Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Abasirikare bari ku irondo batabajwe babwirwa ko uwitwa Musanabera Saadah yibwe amafaranga ibihumbi 60 n’icyuma cy’umuziki kizwi nka amplificateur,ni uko irondo riratabara, risanga ni umujura witwa Niyitanga Jean Claude bakunda kwita Bartez w’imyaka 40, ni umujura usanzwe azwi cyane muri ako gace nk’uko binemezwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze."

Uyu muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akomeza agira ati: "Uwo mujura wafashwe rero, yahise akora nk’ibyo abantu bamaze iminsi bakora byo gushaka kurwanya inzego z’umutekano, aho kwemera gutabwa muri yombi arwanya abasirikare, ubwo nabo mu kwirwanaho baramurasa arapfa".

Lt Innocent Munyengango avuga ko urupfu rwose ruba rutifuzwa ariko hari igihe inzego z’umutekano zibona ko nta yandi mahitamo, bityo akagira n’ubutumwa atanga. Yagize ati: "Ubutumwa twatanga rero, urupfu rwose ntiturwifuza ariko uwo waba uri we wese kurwanya irondo si byo. Ikindi kandi ubujura babureke bigaragara ko muri iyi minsi bwakajije umurego kandi inzego z’umutekano ntizizigera zemera ko abahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo bakomeza."

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo