Close MORE NEWS Nyamasheke: Umwana w’umukecuru washinjwe kuroga yakubiswe inyundo mu mutwe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 7-12-2020 saa 15:37' whatsapp Facebook Nyuma yuko umukecuru wo mu Karere ka Nyamasheke mu minsi ishize atwikiwe inzu ashinjwa kuroga no kugira za Nyabingi, ubu abantu batandatu batawe muri yombi nyuma yo gukubita inyundo umukobwa we uri mu kigero cy’imyaka 30. Uwo mukecuru ni uwo mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Gako mu Murenge wa Kagano muri Nyamasheke. Ahagana saa mbili z’ijoro kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 ubwo uyu mukobwa yari asohotse agiye mu bwiherero ngo yahuye n’abantu bataramenyekana bamukubita inyundo mu mutwe. Ni nyuma y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize ku itariki ya 3 Ukuboza, inzu y’umubyeyi w’uyu mukobwa yatwitswe ndetse bimwe mu bikoresho bye bigashya. Abaturanyi bavuze ko uyu mukecukuru w’imyaka 68 akekwaho kuroga. Icyo gihe bamwe batuye muri ako gace babwiye itangazamakuru ko ko bacyeka ko iyi nzu yatwitswe kubera gucyeka ko uyu aroga. Umwe muri bo ati “Hari hashize icyumweru dukoze inama n’abayobozi maze bamwe mu baturage bamushinja amarozi no kugira za nyabingi, mu bamushinjaga harimo n’abana be bavuga ko ajya aroga abuzukuru bakarwara. Rero dusanga ariyo mpamvu bamutwikiye iyi nzu.” Mu nama y’umutekano yahise iba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza, Polisi ikorera mu Murenge wa Kagano yahise ita muri yombi abantu batandatu barimo basaza b’uyu mukobwa. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, mu nama y’umutekano yabereye mu Mudugudu wa Musagara, yavuze ko ubuyobozi bw’Umudugudu bugiye gusana iyi nzu y’uyu muryango, asaba n’abaturage kureka gucyeka amarozi mu gihe batagiye kwa muganga ngo babyemeze. Ati “Niba umuntu yarwaye utagiye kwa muganga ngo umupimishe umunye uburwayi afite, ntabwo iyo apfuye uhita wanzura ngo warogewe n’umuturanyi kandi utagiye kwa muganga ngo abaganga abe ari bo bavuga uburwayi umuntu arwaye.” Uwakubiswe inyundo yajyanwe mu bitaro bya Kibogora aho bivugwa ko arembye cyane. Umwana w’uyu muckecuru yakubiswe iyi nyundo mu mutwe ajyanwa mu bitaro aho arembeye Nyuma y’ibi, hahise haba inama y’igitaraganya, batandatu bakekwa batabwa muri yombi ABA BANNYAHE BATI "NTABWO TURWANYA LETA, USHAKA INZU BAYIMUHE", ABANA NIBAMARA KUBYARIRA MU RUGO NTITUZABANIGA: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Nyamasheke: Umwana w’umukecuru washinjwe kuroga yakubiswe inyundo mu mutwe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 7-12-2020 saa 15:37' whatsapp Facebook Nyuma yuko umukecuru wo mu Karere ka Nyamasheke mu minsi ishize atwikiwe inzu ashinjwa kuroga no kugira za Nyabingi, ubu abantu batandatu batawe muri yombi nyuma yo gukubita inyundo umukobwa we uri mu kigero cy’imyaka 30. Uwo mukecuru ni uwo mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Gako mu Murenge wa Kagano muri Nyamasheke. Ahagana saa mbili z’ijoro kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 ubwo uyu mukobwa yari asohotse agiye mu bwiherero ngo yahuye n’abantu bataramenyekana bamukubita inyundo mu mutwe. Ni nyuma y’uko ku wa Kane w’icyumweru gishize ku itariki ya 3 Ukuboza, inzu y’umubyeyi w’uyu mukobwa yatwitswe ndetse bimwe mu bikoresho bye bigashya. Abaturanyi bavuze ko uyu mukecukuru w’imyaka 68 akekwaho kuroga. Icyo gihe bamwe batuye muri ako gace babwiye itangazamakuru ko ko bacyeka ko iyi nzu yatwitswe kubera gucyeka ko uyu aroga. Umwe muri bo ati “Hari hashize icyumweru dukoze inama n’abayobozi maze bamwe mu baturage bamushinja amarozi no kugira za nyabingi, mu bamushinjaga harimo n’abana be bavuga ko ajya aroga abuzukuru bakarwara. Rero dusanga ariyo mpamvu bamutwikiye iyi nzu.” Mu nama y’umutekano yahise iba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza, Polisi ikorera mu Murenge wa Kagano yahise ita muri yombi abantu batandatu barimo basaza b’uyu mukobwa. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, mu nama y’umutekano yabereye mu Mudugudu wa Musagara, yavuze ko ubuyobozi bw’Umudugudu bugiye gusana iyi nzu y’uyu muryango, asaba n’abaturage kureka gucyeka amarozi mu gihe batagiye kwa muganga ngo babyemeze. Ati “Niba umuntu yarwaye utagiye kwa muganga ngo umupimishe umunye uburwayi afite, ntabwo iyo apfuye uhita wanzura ngo warogewe n’umuturanyi kandi utagiye kwa muganga ngo abaganga abe ari bo bavuga uburwayi umuntu arwaye.” Uwakubiswe inyundo yajyanwe mu bitaro bya Kibogora aho bivugwa ko arembye cyane. Umwana w’uyu muckecuru yakubiswe iyi nyundo mu mutwe ajyanwa mu bitaro aho arembeye Nyuma y’ibi, hahise haba inama y’igitaraganya, batandatu bakekwa batabwa muri yombi ABA BANNYAHE BATI "NTABWO TURWANYA LETA, USHAKA INZU BAYIMUHE", ABANA NIBAMARA KUBYARIRA MU RUGO NTITUZABANIGA: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi