Nyamasheke: Umuturage mu rujijo  yibaza icyo  ubuyobozi bumuziza

Umuturage witwa Mukandatsimburwa Anasthasie utuye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Bushekeri akagari ka Ngoma umudugudu wa Bukiro, aravuga ko yirengagijwe n’ubuyobozi bwimuye abaturanyi be muri gahunda yo kubungabunga inkombe z’imigezi n’ibiyaga hasigwa metero 50 uvuye ku kiyaga ariko we akirengagizwa nyamara nta bushobozi afite bwo kwiyubakira. Ubuyobozi buvuga ko butari buzi ikibazo cye ariko bwatangiye kugikurikirana.

Mu mwaka wa 2005 nibwo hasohotse amabwiriza ya minisitiri ufite kurengera ibidukikije mu nshingano, mu rwego rwo kubungabunga inzuzi ndetse n’ibiyaga, avuga ko nta bikorwa byemerewe kujya muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga na metero 10 ku nzuzi uretse gusa ibigamije kubibungabunga. Muri 2006 nibwo byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu karere ka Nyamasheke.

Mukandatsimburwa utuye hafi y’ikuyaga cya Kivu avuga ko abo bari baturanye bimuwe we arasigara akibaza icyabiteye.

Agira ati” ikibazo mfite nuko nasigaye mu metero 50 nkahasigara ndi njyenyine gusa ntawundi muntu duturanye sindeba hepfo sindeba no haruguru, nanjye nibaza impamvua bajyanye abo hirya no hino ngasigaramo hagati ndi njyenyine,abayoozi bahagera buri munsi umukuru w’umudugudu aba ahari mu gitondo na nimugorona ariko ntagire icyo amarira ndetse n’uw’akagari yarahageze ariko ntakintu yamariye”.

Mukandatsimburwa asaba ko yakubakirwa kuko aricyo kimugoye kurenza ibindi.
Agira ati” Ndasaba leta ko yangirira neza ikampa aho kuba nibyo bimbangamira cyane kuko umuntu afite aho ataha yajya no guca inshuro ariko nibura afite aho ayitahana”.

Niyigena Vestine, umwe mu baturanyi ba Mukandatsimburwa avuga ko kuba uyu muturage ari we wasigaye aho wenyine ari akarengane.

Agira ati”akarengane karimo kubera ko ntabushobozi, iyo agira ubushobozi aba yarimutse akajya aho abandi bari, Leta imwizeho ikamwimura yaba igize neza kuko n’abandi yagiye ibimura kandi bafite n’ubushobozi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ngoma, Ngaboyaruti Jean Baptiste abajijwe ku kibazo cy’uyu muturage yasubije ko yakererewe kukibaza.
Agira ati”ndumva njye maze imyaka irenga ine muri aka kagari,yakabaye yarabibajije cyera ariko urumva ibintu bimaze imyaka irenga itanu, ndumva kubizana ubungubu twabifata nko gusubira inyuma urumva nawe yaba yarakererewe kubaza ikibazo cye”.

Munezero Yvan,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri avuga ko ikibazo cy’uyu muturage batari bakizi ariko ko batangiye kugikurikirana.

Agira ati”kubimenya ho twarabimenye,… twabimenye ari uko namwe mubitubwiye ariko aho mbimenyeye naragikurikiranye ndetse n’umuturage namutumyeho, ariko rero nkuko dusanzwe dufasha abaturage bacu muri rusange nawe tugiye kumushyira mu bihutirwa tugiye kubakira, icyo ubu tugiye gukora hari ahantu twagiye tugurira abaturage ibibanza byo guturamo tugiye kureba ko hari ahaba harasigaye hanyuma tumushakire amabati hanyuma abaturage nabo bakore umuganda hanyuma tumwimure tumuvane hariya”.

Mukandatsimburwa Anastasie asigaye hafi y’ikiyaga cya Kivu wenyine mu kazu k’icyumba kimwe abanamo n’abana be babiri. Imibare itangwa n’akarere ka Nyamasheke igaragaza ko imiryango 503 ariyo yimuwe muri izo metero 50 z’inkengero z’ikiyaga cya Kivu nubwo batagaragaza niba hari indi itarimurwa.

Ivomo:Radio Isangano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo