Nyamasheke:Umukozi wo mu rugo  yafatanywe arenga Miliyoni yibye i Kigali

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke ifunze uwitwa Uwamahoro Pascasie w’imyaka 18 ukomoka mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Shangi mu kagari ka Shangi, nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga mu Mujyi wa Kigali akajya kwihisha iwabo.

Asobanura uko byagenze, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:” uyu mukobwa yari asanzwe akora akazi ko mu rugo mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. Mu mpera z’icyumweru gishize (kuwa gatandatu mu gitondo) tariki ya 20 Kanama, abakoresha be bagiye ku kazi ariko bibagirwa gufunga icyumba cyarimo amafaranga n’ibindi bikoresho byabo.

Uyu mukozi kuko yari yabacunze yarabaretse baragenda, hanyuma yinjira muri icyo cyumba yibamo amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 350, ahita atega imodoka ajya iwabo mu karere ka Nyamasheke”.

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko ku mugoroba ba nyir’urugo batashye nk’uko bisanzwe, ariko babura umukozi ndetse basanga bibwe n’amafaranga yavuzwe hejuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba yakomeje avuga ati:” Icyo ba nyir’urugo bihutiye gukora ni uguhamagara bene wabo baba mu karere ka Nyamasheke no kubamenyesha ibyababayeho no kubabwira kujya kureba ko uwo mukozi bakekagaho ubwo bujura yaba ari iwabo”.

CIP Kanamugire yavuze ko mu gitondo cyo ku cyumweru, abantu bagiye iwabo w’uwo mukozi maze bamusangayo. Bamubajije impamvu yataye akazi ahubwo ariruka ashaka guhunga. Ariko byabaye iby’ubusa kuko abaturage bahise baza maze baramufata, basatse mu gikapu cye basangamo amafaranga ibihumbi 900 bahita bamushyikiriza Polisi ikorera muri uwo murenge.

Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane aho andi mafaranga asigaye aherereye cyangwa niba hari abandi bafatanyije muri ubwo bujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba yashimiye abaturage kubera uruhare bagize mu ifatwa ry’uyu mukozi wo mu rugo, maze avuga ko uku guhererekanya amakuru n’ubufatanye aribyo nkingi yo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Yakomeje asaba abantu kujya bakoresha abakozi b’inyangamugayo, bazi neza imyirondoro yabo ndetse n’aho bakomoka, ku buryo mu gihe hari amakuru bakenerwaho byakoroha kubamenya.

Yanasabye abantu kwitwararika bakajya bakinga inzu zabo, bakirinda kwandarika ibikoresho byo mu rugo ndetse n’amafaranga, hagamijwe kudaha icyuho abajura n’abandi bagizi ba nabi.

Icyaha nigihama uyu mukozi wo mu rugo, yahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko biteganwa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo