Nyamasheke:  Umukecuru yatwikiwe inzu ashinjwa amarozi na Nyabingi

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 68 wo mu Mudugudu wa Musagara Akagari ka Gako mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, yatwikiwe inzu aho bamwe mu baturanyi be bemeza ko byaturutse ku kuba ashinjwa kuroga no kugira za Nyabingi.

Bamwe mu bahatuye bavuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa munani z’ijoro, kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukuboza, aho inzu yatwitswe hagashya ibikoresho byari biri mu cyumba gisanzwe kiraramo umukobwa w’uyu mukecuru ariko bagatabara inzu yose itarashya.

Umwe muri bo yagize ati “Inzu yahiye ariko ntiyakongotse yose, twatabaye turazimya ariko imyenda, matora n’ibindi byahiye mu cyumba kimwe umukobwa yararagamo ariko nta muntu wari urimo. Haracyekwa ko yatwikiwe n’abantu bamushinja uburozi no kugira za Nyabingi.”

Undi na we yunzemo ati “Hari hashize icyumweru dukoze inama n’abayobozi baturutse ku Murenge maze bamwe mu baturage bamushinja amarozi no kugira za Nyabingi, mu bamushinjaga harimo n’abana be bavuga ko ajya aroga abuzukuru bakarwara. Rero dusanga ariyo mpamvu bamutwikiye iyi nzu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jérôme, yahakanye ibyo aba baturage bavuga, yemeza ko bakiri gukora iperereza ku cyatwitse iyi nzu y’uyu mukecuru.

Ati “Byabaye mu cyumba kimwe cyo kuryamamo harimo ibiryamirwa. Kugeza ubu ntawe uramenya niba hari abamutwikiye inzu cyangwa niba ari inkongi yaturutse mu nzu kuko bari barimo, ni ikibazo tukiri gukurikirana. Ibyo byo ntabyo turi kumva ntabwo byaba aribyo turacyabikurikirana hagize abamenyekana ko baba babigizemo uruhare bakurukiranwa.”

Ikinyamamuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko ubwo cyateguraga iyi nkuru, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kagano ibi byabereyemo bwari butaramenya agaciro k’ibyahiriye muri iyi nzu.


Uyu mukecuru watwikiwe atuye mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke

U RWANDA RUHAKANA KO ABARIMO PEREZIDA KAGAME BAKOZE IBYAHA BY’INTAMBARA, RUJIGIRO NTAKOZWA IBYO KWISHYURWA N’U RWANDA AMAFARANGA RWATEGETSWE N’URUKIKO RWA EAC KUMWISHYURA, AYA MAKURU N’ANDI URAYIYUMVIRA BIRAMBUYE MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo