Nyamasheke: Umugabo yashwanye n’umugore we bapfa amafaranga y’ikimina, yimanika mu mugozi

Umugabo witwa Nsabimana Alex w’imyaka 36 wari usanzwe atuye mu mudugudu wa Rwisoko mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye nyuma y’aho tariki ya 13 Ukuboza ngo yari yashwanye n’umugore we bapfa amafaranga y’ikimina.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ejo ku Cyumweru yashwanye n’umugore we w’imyaka 33 bapfa amafaranga umugabo yari ari kumuha ngo ayamubikire ariko umugore ngo akabyanga.

Umwe mu baturage bahatuye yagize ati “Yari yaraye agiranye ikibazo n’umugore we cy’amafaranga y’ikimina, baraye bashwanye mu gasoko nimugoroba, umugore ahita ajya gufata abana be ajya kurara mu Mudugudu wa Remera.”

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza, Umuyobozi w’umudugudu yajyanye n’uwo mugore ngo biyunge ageze mu rugo asanga hafunze baca ingufuri basanga ari mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako, Nzigiyimana Azalias, yabwiye IGIHE ati “Mu gitondo rero umudamu ajya gushaka umukuru w’umudugudu ngo ajye kubumvikanisha, umukuru w’umudugudu asanga harakinze, arakomanga abura umukingurira baca ingufuri basanga yimanitse.”

Uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye ngo ntabwo yari yarasezeranye n’umugore byemewe n’amategeko ndetse yari asanzwe agirana amakimbirane n’umugore we ngo wanamukekagaho ko anywa urumogi.

Ku itariki ya 6 Ukuboza muri aka Kagari ka Gako muri uyu Murenge wa Kagano niho haheruka ikibazo cy’amarozi yashinjwaga umukecuru bikaza gutuma n’umukobwa we bamukubita inyundo mu mutwe akajyanwa mu bitaro bya Kibogora, ibi bikaba byarabaye nyuma yuko uyu mukecuru bamutwikiyeho inzu ndetse bimwe mu bikoresho bye bigashya.

URUBANZA RWA NIYONSENGA DIEUDONNE uzwi nka Cyuma Hassan wa ISHEMA TV RWAHINDUYE ISURA, MENYA IMYANZURO Y’URUKIKO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo