Nyamasheke: Ubuyobozi bw’Akarere bwihaye ingamba zo kuva mu Biro bukegera abaturage

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe iterambere mu Karere ka Nyamasheke Bwana Ntaganira Josue Michel yasuye Akagali ka Raro mu Murenge wa Kanjongo abaganiriza kuri gahunda zitandukanye za Leta.

Hari abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere, abo ku rwego rw’Umurenge wa Kanjongo n’abayobozi b’Akagali ka Raro.

Abaturage baganirijwe kuri gahunda zitandukanye harimo gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza .

Yabwiye abaturage ko iyi gahunda yabashyiriweho kugira ngo umunyarwanda abone uko yivuza kandi bimworoheye.

Yagize ati "Nta Munyarwanda n’umwe wemerewe kurembera mu rugo afite ubwishingizi bwo kwivuza, niyo mpamvu mugomba gutanga umusanzu wa 3000 ku muntu kuko atari menshi".

Ubwisungane bwo bugomba gutangwa kuko nta Munyarwanda dukeneye urembera mu rugo.

Banakomoje kuri gahunda y’isuku igomba kwimakazwa haba ku mubiri naho abaturage batuye.

Nta muturage ukwiye kuba adafite isuku arwaye amavunja oya ibyo ntitubikeneye.
Umutekano wa mbere ni ukuba Umunyarwanda atuje.

Uyu mugabo ni umuhanga mu gukemura ibibazo by’abaturage aho mu minsi yashize yagiriye urugendo rw’akazi muri aka Kagali ahasanga ikibazo cyananiranye cy’umugabo witwa Torero ushyamiranye bikomeye n’umugore we abasomera ijambo ry’Imana, arabasengera ababwira ko avuguruye umubano wabo mu izana rya Yesu.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Uzarama Donathile Kuya 22-11-2018

Nibyiza ko ubuyobozi bwegera abaturage Nyamasheke mukomereze aho