Nyamasheke: RIB irashakisha Nzacahayo Alexis washukishije umwana ibiceri 200 akamusambanya ku ngufu

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa tanu z’amanywa, mu mudugudu wa Ruganda, mu kagali ka Susa, mu Murenge wa Kanjongo aho uyu mugabo yaje mu rugo rw’abaturanyi agashukisha umwana w’umukobwa yari ahasanze ibiceri 200 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amusambanye .

Uwo mukobwa ari mu kigero cy’imyaka icyenda y’amavuko yitwa Ganza Aime wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, akaba yamusanze mu rugo ababyeyi badahari akamushukisha ibiceri by’amafaranga magana abiri y’u Rwanda (200FRWS).

Ibi twabihamirijwe na nyina w’uyu mwana umubyara witwa Niyonsaba Jeanette, yagize ati "Nazindutse ngenda kuko hari gahunda nari mfite nagombaga kujyamo kandi Papa w’umwana akaba yiga muri Kaminuza ya East African University muri Programme z’ibiruhuko (Holidays Program) ntashye, nsanga umwana arimo aravirirana amaraso mu gitsina".

Tubajije umwana yaduhamirije ko Nzabonimana yamushukishije amafaranga Magana abiri, ubwo yayatwerekaga, akamusambanya.

Magingo aya ubu tuvugana umunyamakuru w’Umubavu.com ubwo yakoraga iyi nkuru Nzacahayo Alexis yahise aburirwa irengero.

Ubugenzacyaha bukomeje kumushakisha kugira ngo nahamwa n’iki cyaha azabiryozwe.

Umwana yajyanywe ku bitaro bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke kugira ngo yitabweho anakorerwe isuzuma.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya ko uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ku gahato (ku ngufu) ahanishwa igihano cyo gufungwa ubuziraherezo (burundu).

Fabrice@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
KARINDA AIME EMMANUEL Kuya 10-12-2018

Uyu musore wangiza ibibondo nafatwa agahamwa n’icyaha azahanwe byintangarugero