Muri ’Kivu Belt Festival’, abashoramari batangariye amahirwe yo gushoramo imari ari muri Nyamasheke

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bufatanyije n’Urugaga rw’Abanyamahoteli mu Rwanda (Rwanda Hospitality Association) bwateguye Iserukiramuco ryo kumenekanisha amahirwe y’Ishoramari ndetse n’Ubukerarugendo agaragara muri aka Karere ryiswe “Kivu Belt Festival” ryasojwe, gahunda yasize bamwe mu bashoramari bayitabiriye batangarira ibyiza babonye i Nyamasheke batari bazi ko bihari .

Hasozwa iri serukiramuco, habaye ibikorwa bitandukanye byabimburiwe n’imikino inyuranye yitabiriwe n’amakipe yo mu Karere ka Nyamasheke ndetse no mu tundi turere nka Karongi:

• Gusiganwa ku magare
• Gusiganwa ku maguru
• Umukino w’intoki wo ku mucanga (Beach Volley)
• Amarushanwa yo koga
• Amarushanwa yo gutwara ubwato

Iyi mikino yose yitabriwe n’ibyiciro byombi (Abagore n’Abagabo) kandi abakinnyi bahize abandi muri iyi mikino yose bahawe ibihembo bitandukanye.

Uretse iyi mikino kandi abashoramari bagera kuri 80 bitabiriye ibi birori batemberejwe mu Kiyaga cya Kivu bahera ku Mugonero mu Murenge wa Mahembe berekeza ku I Shara mu Murenge wa Kagano.

Muri uru rugendo abashoramari beretswe ahantu hatandukanye habereye gushora imari yaba mu Bukerarugendo ndetse n’Amahoteli.

Bamwe mu bitabiriye bishimiye uru rugendo bavuga ko babonye ibyiza byinshi batatekerezaga ko biri muri aka Karere bavuga ko uru rugendo rwababereye imbarutso yo gutekereza icyo bakora bagashora imari ahantu heza nk’aha.

Semanyenzi Pascal yagize ati ”Jyewe n’ubundi nari naratangiye umushinga wo kubaka Hoteli muri izi nkengero z’ikiyaga ariko ubu ngiye no gushyiramo ubwato bwifitemo amacumbi ku buryo mu kwezi kumwe imishinga izaba itangiye.

Amahirwe y’ishoramari mu Karere ka Nyamasheke ashingira ku bintu bikurikira:

1. Akarere ka Nyamasheke kagizwe n’Imirenge 15 kandi muri yo, 10 ikora ku kiyaga cya Kivu mu gihe indi 5 ikora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

2. Igice gikora ku kiyaga cya Kivu, ni igice kibereye kubakwaho amahoteli kubera ubwiza nyaburanga buhari.

3. Mu kiyaga cya Kivu hagaragaramo ibirwa n’imyigimbakirwa yabyazwa umusaruro n’abashoramari.

4. Mu kiyaga cya Kivu hagaragaramo ibigobe bibereye kororerwamo amafi.

5. Akarere ka Nyamasheke gafite ikirere cyiza kibisikanya imvura n’izuba.

6. Akarere ka Nyamasheke ni Akarere kabereye ubuhinzi n’Ubworozi:

• Igice kinini giherereye kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe gihingwamo icyayi
• Ikindi gice gihingwamo Kawa kandi nziza cyane
• Uretse ibihingwa ngengabukungu, Akarere ka Nyamasheke gahinga ibishyimbo, ibigori, imyumbati, soya,…

7. Akarere ka Nyamasheke gafite umuhanda munini wa Kaburimbo ugahuza n’uturere twa Rusizi na Karongi ndetse n’indi mihanda ifasha mu kugeza umusaruro ku isoko

8. Ubuhahirane n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buroroshye hifashishijwe amazi y’ikiyaga cya Kivu.

9. Ubworozi bw’inzuki mu nkengero za Pariki ya Nyugwe no hirya no hino mu mashyamba.

10. Akarere ka Nyamasheke kabonekamo ahantu habumbatiye amateka ndetse n’ah’Ubukerarugendo. Aha twavuga:

• Akarwa k’abakobwa
• Ibigabiro by’umwami Rwabugiri
• Umwaro w’Umwami
• Kwa Mwungeri wa Nyankaka
• Amacukiro y’Inka z’Umwami Ruganzu
• Ikigaga (kwa Richard Kandt): Aho abazungu bageze bwa mbere bavuye mu cyahoze ari Zayire.
• Ku Ntango y’Umwami
• Nyamirundi
• Ku Kayenzi: ahantu Umwami yambukiye atera ku Ijwi.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubukerarugendo no Kubungabunga Ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Kageruka Ariella yavuze ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere kitazahwema gushyigikira iki gitekerezo cyiza cyo guteza imbere Akarere ka Nyamasheke.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yashimiye Akarere n’abafatanyabikorwa bako bateguye uyu Munsi anasaba ko koko waba imbarutso y’iterambere ry’aka Karere abantu bakagashoramo imari bikabungura ariko bikanahindura imibereho y’umuturage.


Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru mu Cyumweru gishize, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Ubukungu, Ntaganira Josue Michel (ibumoso) yavuze ko bitumvikana ukuntu Nyamasheke ifite ibintu byinshi byatuma abaturage babaho neza ariko Akarere kakaba aka mbere mu dufite imibereho mibi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo