Nyamasheke: Isake yakirizwa abasore ikomeje guteza impagarara mu miryango

Ababyeyi bo mu Mirenge ya Shangi, Nyabitekeri na Bushenge baratabaza bavuga ko babangamiwe n’abasore baza kurambagiza abakobwa babo bakabasaba kubakiriza inkoko ku meza mu gihe babasuye.

Uyu umaze kuba umuco wuzuye ico utari mwiza kuko n’ubundi mu bisanzwe ntabwo umushyitsi ategeka icyo yakirizwa. Ibi kandi biratuma ababyeyi bahozwa ku nkeke n’abakobwa babo babumvisha ko umubyeyi udashaka kugura iyo nkoko aba ashaka gutuma atamuvira mu rugo.

Cyiza Marie Gorette, umukobwa wo mu Murenge wa Shangj yatangarije UMUBAVU.COM ko we yumva guha umukunzi we (Cher) inkoko ko nta kibazo we yabigiraho.

Mu magambo ye yagjze ati "Njye nta kibazo mbibonamo kuko umukunzi wanjye ntacyo namwima, byose ni ibye".

Cyiza Marie Gorette abajijwe niba mu gihe bibaye ngombwa ko umusore we amubwira ko gahunda yo kubana ihindutse nyamara yaramusuye inshuro enye ukamwakiriza inkoko enye yabyakira neza, yagize ati "Ese ko umuntu ajya guhinga , agatera ifumbire, akabagara umusaruro ukaba muke acika intege? Oya arakomeza kuko ubutaha biba bizakunda". Niyo mpamvu uwa mbere nagenda nzashaka undi.

Umubyeyi twaganiriye witwa Nsengiyumva Callixte wo mu Murenge wa Nyabitekeri yadutangarije ko isake yari igiye gutuma asenya urugo rwe.

Yagize ati “Nakoze muri VUP, dutinda guhembwa, umusore wareshyaga umukobwa wanjye atanga gahunda yo kumusura ntegekwa n’umugore wanjye ko byanze bikunze ngomba gushaka iyo sake kuko biri mu nshingano z’umugabo, nararakaye ariko birangira ngujije amafaranga ibihumbi birindwi, inkoko iragurwa umukwe arayitemagura aritahira".

Yakomeje avuga ko icyamubabaje ari imbaraga yakoresheje kugira ngo iyo sake iboneke bikarangira atabonye umukwe.

Yagize ati "Sinongeye kumuca iryera nyuma yuko ariye iyo nkoko".

Mu minsi ishize niho umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Mukamana Claudette yavuze ko icyo kibazo nk’Akarere bagihagurukiye.

Yagize ati "Iyo myumvire igombe icike muri kano karere. Igikenewe ni uguhozaho mu kwigisha abaturage."

Si ubwa mbere muri aka karere kuko no mu Mirenge ya Macuba na Cyato hari abasore basaba abakobwa amafaranga kugira ngo babane babarongore.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Gentil Kuya 14-11-2018

rwose uwo muco ubarizwa mumirenge Imwe n,Imwe yo mukarere ka Nyamasheke ariko si kose kdi nayo nituraniye na Congo.

lisa Kuya 13-11-2018

Ngo arayitemagura arigendera hhhhhhhhhhhh

nshimiyimana Kuya 13-11-2018

igitekerezo cyanjye nuko iyonkokobayik uraho kukouwosumucowacyinyarwanda frw yombonanaribitu nugufashanya2 nibihaneberekubangamira ababyeyi babobariburwanda .murakoze