Nyamasheke: Bavugirije wemerewe isakaro ry’inzu ibiti byaraboze igiye guhirima, amaso yaheze mu kirere!

Inzego z’ibanze zo mu murenge wa Karengera ziratungwa agatoki mu kudindiza ikibazo cya Bavugirije Matayo wemerewe isakaro ry’inzu ye (Amabati) nyamara amaso akaba yaraheze mu kirere aritegereje. Ni umusaza w’imyaka mirongo inani utuye mu mudugudu wa Rujeberi, Akagali ka Higiro, umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke.

Avuga ko ubuyobozi bw’uyu murenge bwamurangaranye nyuma yo kumusezeranya isakaro ry’inzu bikarangira amaso aheze mu kirere.

Yabwiye umunyamakuru w’Umubavu.com ko yabwiwe n’ubuyobozi bw’umurenge kubaka igikanka cy’inzu maze ubuyobozi bw’umurenge bukamusakarira kubera ko atishoboye, nyuma siko byaje kugenda kuko urukanka ubu rugiye kugwa kubera ko ibiti byaboze kubera kubura isakaro.

Yagize ati "Ubuyobozi bw’umurenge wa Karengera bwanyijeje isakaro ariko birangira ntaribonye kandi imvura iranyagira inzu, ubu ikaba imaze kubora, nifuzaga ko bansakarira nanjye nkagira aho nihengeka, koko ndazira iki?!.

Yakomeje avuga ko atazi impamvu yo kugira ngo bitinde kandi yarabonaga barabishyizemo imbaraga.

Yagize ati "Ubundi nari ntuye hano mu mudugudu wa Rujeberi, ubuyobozi budusenyera inzu yari ikomeye bavuga ko tudatuye ahagenywe umudugudu bityo tugomba kuhava mu maguru mashya. Ibyo narabyemeye barayisenya nyuma nk’amezi atatu, hahandi twari dutuye bahemeza umudugudu, urumva ntararenganye?

Inzu yanjye yarasenywe nyuma bemeza ko aho twari dutuye hemejwe n’umudugudu, ubwo rero ko Leta y’ubumwe ireberera abaturage nanjye numva bagira uko bandebera nkuko babyemeye nkava aho nasemberereye.

Ubu mbayeho nabi kubona Kode y’inzu birangoye, ndi kumwe n’umukecuru wanjye ushaje nanjye ndashaje no kubona ibidutunga ni ikibazo, mudufashe ni ukuri".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukorera mu murenge wa Karengera maze tubaza Bwana Nsengiyumva Zablon, umunyamabanga Nshingwabikorwa ku murongo wa Telefoni igendanwa atubwira ko ari mu nama.

Twakomeje gushaka ku murongo wa Telefoni igendanwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Bwana Nsengiyumva Zablon akomeza kuturerega mu kuduha amakuru ariko umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza Madame Mukamana Claudette atubwira ko Akarere katanze isoko ry’amabati akaba ataraza ko uwo musaza agomba gutegereza. Dukomeje kugerageza ko abandi bayobozi barebwa n’iki kibazo baboneka kugira ngo bagire icyo batangaza kuri iki kibazo kibazo cy’uyu musaza kibabaje dore ko kimaze iminsi.

JPEG - 56.9 kb
Uyu ni Bavugirije Matayo uvuga ko inzego z’ibanze zidaha uburemere ikibazo cye
PNG - 1 Mb
Iyi ni nzu ya Matayo ubuyobozi bwamwijeje ko buzamusakarira nyamara amaso akaba yaraheze mu kirere igiye no guhirima kuko ibiti byayo byamaze kubora

Nsengumuremyi Denis Fabrice

Umubavu.com

Amakuru ashyushye tubagezaho tuba twifuza ko mwayabona mwese ku gihe kandi vuba; nta kindi mwe bibasaba usibye gukora "Subscribe" kuri iyi Channel "Rwanda umubavu tv 250" ukazanjya uba uwa mbere kubona ayo makuru. Umusanzu wawe urakenewe ku bandi, aho wabasangiza izi nkuru:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo