Nyamasheke:Barembejwe  n’abajura

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano ho mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko barembejwe n’abajura bakavuga ko ubuyobozi bw’ako Kagari kutagira icyo bukora gifatika kuri icyo kibazo. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko buri kugishakira umuti.

Abataka ubujura ni abo mu midugudu ya gahumba na Gihinga, bavuga ko barembejwe n’abajura barimo ababiba mu ngo ndetse n’abashikuza abantu amatelefoni bari kuyavugiraho mu masaha y’umugoroba, aba baturage batunga agatoki ubuyobozi bwo hasi kuba ibi bikorwa burebera ntibugire icyo bubafasha.

Umwe yagize ati”ibintu by’ubujura bw’amatelefoni muri uyu mudugudu wa Gahumba na Gihinga bireze, bayigize ibiryo bihiye ngo ni imari igaragurwa ako kanya, icyo twasaba ni uko mwaturenganura kuko muri uyu mudugudu wa Gahumba na Gihinga baraturembeje baraturembeje”.

Undi agira ati”umugabo witwa Tadeyo baherutse kumukubitira hano bamaze kumukubita bamwambura Telefoni aca mu muhanda avuza induru avuga ati umuntu unyatse Telefoni ni Zubeda ni Zubeda, icyabaye twese twarahamagaye tuvuza induru birangira Zubeda agize ubwoba bucya ayimusubiza, ibisambo birahari kandi biri hano mu iseta dusaba ubuyobozi ko bumanuka bukagera aho ibintu bibera bukabireba tukanabereka n’itsiko yabo, kuko abayobozi dufite hano bikorwa bareba turabibabwira ariko ntacyo babikoraho”.

Byabagabo Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Shara avuga ko iki kibazo yakimenye avuye mu kiruhuko.

Agira ati”nari maze hafi ukwezi ndi muri congé ( ikiruhuko) ariko muri raporo SEDO yampaye iki kibazo kiza ku isonga natwe nibyo turi kurwana nabyo kugirango icyo kintu kiveho”.

Niyitegeka Jerome,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano yemera ko muri aka kagari harimo ubujura kandi ko hari ikigomba gukorwa haba ku ruhande rw’abaturage n’ubuyobozi.

Agira ati”ntabwo ari ikibazo cy’ubujura bw’amatelefoni gusa, ntanubwo aricyo gikabije, ahubwo ni icy’abantu b’inzererezi bahari wenda ni uko icyo gihe hari hibwe telefoni, ariko ikigomba gukorwa icya mbere ni uko abantu bakaza ingamba zo kwicungira umutekano,ikindi ni ugushaka amakuru ku bantu bose baba bihishe inyuma y’ubwo bujura kugirango ababa babukora bose begeranwe habe habaho kubigisha babureke”.

Abatungwa agatoki kuba bakora ubu bujura harimo n’abamaze gutoroka bitewe n’ibindi byaha bakurikiranyweho gukora.

Ivomo:Radio Isangano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo