Nyamasheke: Bafite ivuriro hafi yabo ariko bababazwa n’urugendo rurerure bakora bajya kwivuza ahandi

Abaturage bo mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo batangaza ko bababazwa no kujya gushakira serivisi z’ubuvuzi kure y’aho batuye nyamara harashyizweho ivuriro rya ‘Poste de Santé’ ryagakwiye kubafasha ariko rikaba ridatanga serivisi nziza ku buryo nta kintu ribafasha.

Aba baturage bavuga ko bajya kwivuriza mu Murenge wa Macuba bavuye mu wa Kanjongo, aho baba bakoze urugendo rw’amasaha abiri n’igice n’amaguru kandi basize ivuriro hafi yabo.

Bavuga ko impamvu bajya gushakira izo serivisi kure y’aho batuye ari uko abaganga bakora kuri iyo Poste de Santé ibegereye badakora kinyamwuga, aho batinda kugera ku kazi ndetse ngo hari n’ubwo batahagera, byose bigatuma serivisi zihatangirwa zidatanga umusaruro.

Uwitwa Habiyeze Damascène yagize ati “Ivuriro ryacu abaganga baza rimwe na rimwe kubera ko baturuka kure, tukajya mu Mataba mu Murenge wa Macuba dukoze urugendo rw’amasaha abiri n’igice. Urumva tuba dukoze urugendo rurerure kandi baraduhaye ivuriro hafi. Ntabwo ari imikorere myiza.”

Aba baturage basaba ko iri vuriro ryakora iminsi yose ndetse n’abaganga bakabasha kuhagera ku masaha ya mu gitondo kugira ngo babavure bitabaye ngombwa ko bakora ingendo ndende bagiye kwivuza.

Tuyishime Vestine yagize ati “Urumva waraye ufashwe nijoro ukahazindukira ugasanga nta baganga bahari ni ikibazo, ni ukudukorera ubuvugizi bakajya baza kare ndetse buri munsi tukivuriza hafi yacu kuko ni cyo Leta yaduhereye iri vuriro.”

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Nyamasheke, Mukamana Claudette, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi kigiye kuvugutirwa umuti urambye.

Yagize ati “Poste de Santé yari isanzwe ikora neza ariko ikigaragara ntabwo igikora neza. Icyo tugiye kubafasha ni ugukorana n’ubuyobobzi bw’Ikigo Nderabuzima kugira ngo Poste de Santé ijye ikora buri munsi, ifashe abaturage kuko ari cyo yubakiwe.”

Leta y’u Rwanda ifite intego y’uko mu mwaka wa 2024, buri kagari mu gihugu kazaba gafite Poste de Santé kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zigere ku Banyarwanda bose kandi zibegereye.

BAMFATIYEHO IMBUNDA NGO MVUGE ||ABARI GUKONGIRWA BARI GUFURUTA || BOBI WINE AKOZE AGASHYA

Source:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Anicet niyongabir Kuya 3-02-2021

Andika Igitekerezo Hanno ubukene nibwobu buturembez