Nyamasheke: Bafashe ingamba zo kurandurana Ruswa n’imizi yayo ikagenda nka nyomberi

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 4 Ukuboza uyu mwaka, ubwo hatangiraga icyumweru cyo kurwanya ruswa ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke.

Iki cyumweru cyatangijwe n’urugendo rwavuye ku biro by’Akarere ka Nyamasheke rugera ku isoko rishyashya rya Rwesero.

Urwo rugendo rwitabiriwe n’abakozi bose b’akarere, abayobozi mu nzego z’umutekano n’abandi batandukanye.

Umuyobozi mu karere ka Nyamasheke ushinzwe imirimo rusange (Corporate Service Division Manager) niwe mushyitsi mukuru wari uhari, yavuze ko nk’Akarere ka Nyamasheke bihaye ingamba zikakaye zo guhangana na ruswa.

Yagize ati "Natwe kimwe n’abandi ruswa twarayihagurukiye ni ikibazo kituraje ishinga tugomba guhangana nayo".

Twamubajije icyo iki cyumweru kizibandaho kurusha ibindi, abwira Umubavu.com ko hazibandwa ku bikorwa bitandukanye mu karere kose bijyanye no kurwanya ruswa.

Yakomeje avuga ko icya mbere nyamukuru ari ukuganiriza abaturage, bakabigisha ko serivise bakeneye zitagurwa ndetse ko ntawe ugura uburenganzira bwe.

Ni ugukora ubukangurambaga mu baturage, bakigishwa dore ko kwigisha ari uguhozaho.

Twabibutsa ko mbere mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ruswa yafatwaga nk’icyaha gisanzwe ariko ubu icyaha cya ruswa cyashyizwe mu byaha by’ubugome ndetse bakigira icyaha kidasaza ku wagikoze.

PNG - 689.2 kb
Aba ni abitabiriye urugendo rwo kurwanya ruswa rwatangiriye ku karere ka Nyamasheke rukagera ku isoko rishya rya Rwesero

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo