Nyamasheke:Amaze  imyaka  Itandatu yarambuwe ubutaka bwe nta ngurane

Umuturage witwa Nzagibwami Safari wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano akagari ka Mubumbano avuga ko yakomeje gusiragizwa n’ubuyobozi bw’ako karere ku ngurane z’ubutaka bwe bwubatsweho ikigega cy’amazi mu mwaka wa 2015 kugeza n’ubu akaba atarabona ingurane zaho, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ikibazo cy’uyu muturage bugiye kugishakira igisubizo.

Nzagibwami Safari avuga ko mu mwaka wa 2015 akarere ka Nyamasheke kubakishije ikigega cy’amazi mu isambu ye nyamara atanabariwe amafaranga y’ingurane yagombaga kwishyurwa, avuga ko kuva icyo gihe yagerageje kubikurikirana ariko agakomeza gusiragizwa kugeza n’ubu.

Agira ati”ikibazo mfite ni cy’uko muri 2015 akarere kubakishije ikigega mu isambu yanjye ariko ntibampe ingurane yaho, ntibanambwire amafaranga nzishyurwa, naje kujya ku murenge mbajije barambwira ngo nzaze bampa iminsi itatu, ariko kugeza magingo aya nta gisubizo nigeze mbona cy’aya mafaranga, ku karere nahageze kabiri ariko ntabwo nigeze mbonana na mayor (Umuyobozi w’akarere), hari ubwo nahageze ndicara baranyirukana ngo ahangaha hari abadepite,nongeye kuhagaruka n’ubundi mbona aratambutse yihuta cyane”.

Nzagibwami Safari avuga ko ubu isambu ye ntacyo yemerewe kuyikoresha kuko ahatari ikigega hanyura amatiyo y’amazi.

Agira ati”ingaruka byangizeho ubu nta mwana wanjye ushobora kubona aho yubaka, kandi mfite abana batatu bageze igihe cyo kubaka, ntabwo bakubaka hejuru y’amatiyo kuko aha hose hanyuramo amatiyo,njye nifuza ko banyishyura amafaranga yanjye banyishyure ibibazo bikemuke”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel avuga ko akarere kajyiye koherezayo abakozi bagakurikirana uko ikibazo giteye.

Agira ati” turoherezayo abakozi bagereyo bakore isesengura barebe ukuri kwabyo hanyuma uburegenganzira bw’umuturage wacu bwubahirizwe, ubwo nibamara gukora isesengura baramenya ingurane ikwiye ari iyihe, turakurirana mu buryo mu cyumweru gitaha nzaba mfite amakuru ajyanye neza n’ukuri kwaho, noneho hashakwe igisubizo gikwiye”.

Ni kenshi humvikana abaturage bataka kudahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe ku gihe, mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo bitandukanye nyamara mu gihe hari itegeko N° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange rigena igihe ntarengwa cyo kuba yatanzwe.

Ivomo:Radio Isangano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo