Nyamasheke: Abarimu batize uburezi barabunza imitima

Mu minsi ishize nibwo Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiye yatangaje ko abarimu batize uburezi nta mwanya bagifite muri uwo mwuga, ibintu byatumye bamwe mu barimu batize uyu mwuga bo mu Karere ka Nyamasheke bakomeza guhera mu cyeragati babunza imitima bibaza aho bakwerekeza mu gihe baba basezerewe mu mirimo yabo dore ko ko bo bemeza ko n’abo byitwa ko babyize ntacyo babarusha bashingiye ku bunararibonye bamwe bamaze kugira mu gihe bamaze bigisha.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yagize ati "nta mwalimu utarize uburezi dukeneye mu mwuga w’uburezi".

Nyuma y’ibi byagiye bitangazwa n’abayobozi batandukanye, abarimu batize uburezi barabunza imitima bavuga ko bitagakwiye kuko imyaka bamaze bigisha bameze nk’abize uburezi (Professionel en education) bumva ko baguma mu kazi .

Uwitwa Rukundo Elias wigisha muri E.P Korwe iherereye mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjongo yatangarije UMUBAVU ko we amaze imyaka isaga icumi yigisha bityo akaba yumva ubunararibonye mu burezi yaba abufite.

Yagize ati "Mu by’ukuri narangije mu mwaka wa 2010 mpita mbona akazi ko kwigisha, maze imyaka myinshi nigisha, bityo numva ntakwirukanwa kuko kwigisha nabizobereyemo kuko iyo ntabimenya cyangwango mbe ndi injiji simba narahawe aka kazi Ku ikubitiro.”

Undi witwa Ndagijimana Isaie wigisha muri G.S Tyazo yavuze ko bitagakwiye ko birukanwa kuko abize ubwo burezi ntacyo babarusha bashingiye ku bunararibonye bamaze kugira muri uyu mwuga.

Yagize ati "Bazaduhe ikizamini twese ari abize uburezi n’abatarabwize barebe abarusha abandi".

Sitati y’abarimu iteganya ko abarimu batize uburezi bazaba basezerewe mu mirimo mu mpera z’umwaka wa 2019.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Ku bumenyi n’umuco (UNESCO), rivuga ko mu ntego zaryo bikwiye ko buri muntu wese yagakwiriye gukora ibyo yigiye.

Nsengumuremyi Denis

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ismael Kuya 18-11-2018

Bakwiye kureba no muzindi department nko mumurenge cg nahandi kk nubundi hakigaragara abakora ibyo batize ahubwo bakitwaza uburambe.cg umuntu agakora akazi ka A0 Kdi afite A2, Kdi hanzaha Hari abakozi benshi leta yatakajeho amafaranga badafite imirimo doreko bafitiye Leta umwenda Kdi ntaburyo bakwishyura ntakazi bafite. Ikindi Kdi nayomafaranga naramuka atanzwe bizatuma nabandi barinyuma gahunda ya Leta ibajyeraho. Murakoze gs bizadufasha.

Ndagijimana Prudence Kuya 18-11-2018

Hi

Ndagijimana Prudence Kuya 18-11-2018

Hi