Nyamagabe: V/Mayor amaze imyaka 5 aba mu nzu y’abarimu

Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko kuwa mbere w’iki cyumweru yasabwe kuyivamo n’abamukuriye. Ni inzu ebyiri z’abarimu ziri mu ishuri rya Ecole de Sciences Nyamagabe zafatanyijwe zibamo Vice/Mayor w’Akarere kuva 2013 nyamara abarimu zubakiwe bo zitabakwiriye. We avuga ko afite uburenganzira bwo gukodesha

Kabayiza Lambert umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yinjiye muri izi nzu mu 2013 akiri Division Manager w’Akarere nk’uko aba hano babibwiye Umuseke.

Abarimu bamwe twaganiriye batinye gutanga amakuru kuri iki kibazo kuko ngo bumva kibateye ubwoba, abagerageje bavuze ko bidashimishije kuba umuyobozi w’Akarere atura mu nzu ebyiri (ni imwe iciyemo ebyiri zabamo imiryango ibiri y’abarimu) kandi hari abarimu hano badafite icumbi mu kigo mu gihe ari bo zubakiwe.

Umwe mu barimu utifuje gutangazwa yatubwiye ko iri shuri rifite amacumbi make y’abarimu, bityo hari bake bayarimo n’abandi baba hanze kuko nyine imbere mu kigo amacumbi arimo ari make.

Uyu mwalimu avuga ko abayobozi b’ishuri babasobanuriye ko uyu muyobozi abamo akodesha ngo ku bw’inyungu z’ikigo, maze na bo basanga ntacyo barenzaho.

Vice Mayor Kabayiza Lambert abajijwe impamvu aba mu icumbi ryagenewe abarimu ari umuyobozi w’Akarere wungirije yasubije.

Ati “Ibijyanye no gutura k’umuntu… nta cumbi ngira, nta nzu ngira ku butaka bw’u Rwanda, mba mu nzu nkodesha, biramutse umuntu ukodesha ari we ufite ikibazo mwabaza ikigo kuko ari ikigo kihafite. Muvugane n’ubuyobozi bw’ikigo niba hari ikibazo bamfiteho muze kumbaza.”

Arakomeza ati “Niba hari abarimu bahagenewe ntibahahabwe, ibyo sinabimenya. Njye mba nzu ikodeshwa yishyurwa amafaranga, nyirayo ayishatse yayisubirana si inzu yanjye. Ni ahantu mba kuva mu 2013.

Ngezenubwo Mathias ni we muyobozi wa Ecole de Sciences Nyamagabe ariko akanaba Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Njyanama abanamo n’uyu Vice Mayor.

Yatubwiye ko uyu muyobozi wungirije w’Akarere aza muri izi nzu we Ngezenubwo atari ahari, gusa ngo yumvise ko uyu muyobozi yagiyemo havuyemo umuzungu w’umukorerabushake wakoranaga n’ishuri, ubu ngo yayikodeshaga 60 000Frw. Iby’iri kode Umuseke ntiwabashije kugenzura niba ritangwa cyangwa ridatangwa.

Nteziryayo André umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe yabwiye Umuseke ko yaje hano mu 2016 asanga uyu muyobozi aba muri izi nzu, avuga ko yagerageje kubaza umuyobozi w’ishuri impamvu amubwira ko babikoze kugira ngo ishuri ribone amafaranga.

Nteziryayo ariko yemeza ko ibi bitemewe kuko ngo izi nzu zinakodeshejwe zakodeshwa abarimu ku mafaranga make kuko n’ubundi hari abakodesha hanze kuko izi bubakiwe zitabakwiriye bose.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano kuri iki kibazo avuga ko atakizi gusa ko iryo ari icumbi ry’abarimu Leta iba yarubatse ngo iborohereze.

Ati “Ibyo ntabyo nzi, sindabikurikirana ngo menye amategeko abigenga ariko icyo nzi niba yarubakiwe gufasha abarimu ni na bo bagombye kuyibamo, niba yaragiye kuyibamo ari Vice Mayor byaba ari amakosa. Ndaza gukurikirana numve niba ari byo.”

Nyuma yo kubisabwa n’abamukuriye amakuru atugeraho aremeza ko Vice Mayor Kabayiza ubu ari hafi kuva muri iyi nzu iri mu kigo cy’ishuri kandi yubatswe nk’icumbi rya mwarimu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo