Nyamagabe: Umutekano w’igihugu ntiwagerwaho mu gihe hari abagifite  imibereho  mibi-DASSO

Mu mwambaro uranga akazi kabo ka buri munsi, abagize urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano Dasso rukorera mu karere ka Nyamagabe bateraniye ku nzu y’umuturage utishoboye bamwe baraponda sima abandi barayitera kurukuta rwayo.

Kuri bo bavuga ko n’ubwo bashinzwe umutekano w’abaturage utacungira umutekano umuntu utagira aho akinga umusaya ariyo mpamvu biyemeje gufasha abatishoboye babashakira aho kuba.

Umuhuzabikorwa wa Dasso ku Rwego rw’akarere ka Nyamagabe Nsabimana Joseph avuga umutekano w’igihugu urinzwe neza igisigaye ari uguhangana n’ubukene mu baturage bakorera ku mihigo.

Uretse ibikorwa by’umutekano uru rwego rufatanya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage mu guteza imbere ibikorwa bifitiye inyungu imibereho y’abaturage harimo nko gukumira ihohoterwa rikorwa mu ngo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo