Nyamagabe: Umugabo wubatse yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa rwataye muri yombi umugabo wubatse akekwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa baturanye ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Abaturage bavuga ko iki cyaha cyabereye aho batuye mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Karambo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibirizi buvuga ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage babonye 16 Nzeli 2020 uyu mugabo asambanyiriza uyu mukobwa mu gihuru.

Ukekwa agifatwa yavuze ko atamufashe ku ngufu ahubwo babyumvikanyeho kuko ari umugore we, gusa bisanzwe bwizwi ko ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana mu gihe uyu mukobwa w’imyaka 42 atigeze ashaka umugabo.

Uyu mukobwa asanzwe aragira inka z’iwabo, gusa abo mu muryango we bamufasha kuzirongora bakazigeza mu rwuri kuko atabyishoboza kubera ubu burwayi bwo mu mutwe afite.

Magingo aya, uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya Kibirizi mu gihe umukobwa yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kibirizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Nsabimana Boniface yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda ibyaha.

Yagize ati “Abahohotera abafite ubumuga ntabwo bazihanganirwa na gato”.

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo