Nyamagabe-Tare: Barashimira RAB yabahaye imbuto nshya y’ibirayi

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Tare, barishimira imbuto nshya z’ibirayi bamurikiwe na RAB, zigira umusaruro bagahamya ko zigiye kubafasha guhindura ubuzima.

RAB itangaza ko ikomeje ubushakashatsi ku mbuto zibyara umusaruro zigahindura ubuzima bw’abaturage.

Abaturage bo mu karere ka Nyamabage mu murenge wa Tare barishimira imbuto nshya z’ibirayi bamurikiwe n’ikigo k’igihugu cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi RAB , bavuga ko kuko bigiye kubaha umusaruro uhagije uzabafasha kwiteza imbere.
Jean Claude Nshimiyimana, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu kigo mpuzamahanga gikora ibirayi n’ibijumba kitwa CIP avuga nyuma yo kubona ko ibi birayi bitanga umusaruro, avuga hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera izi mbuto.

Kabayiza Lambert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, wari witabiriye iki gikorwa avuga ko bigiye gufasha abaturage kwihaza no kwiteza imbere

Rukundo Placide Umushakashatsi mu ishami ry’ibinyabijumba mu kigo k’igihugu cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi RAB avuga ko ,bakomeje ubushakashatsi ku mbuto nshya, bakaba bazakomeza no gukora ubukangurambaga mu baturage kugirango bongere umusaruro.

Amoko mashya y’ibirayi yamuritswe na RAB i Nyamagabe, ni 6 harimo Jyambere, Cyerekezo,Gisubizo,Ndamira,Twigire, na Seka,Umusaruro w’ibirayi Nyamababe abahinzi bataratangira guhinga imbuto nziza basuraga Toni hagati 10 na 15 kuri Hegitari ariko Nyuma yo gukoresha imbuto zitanga umusaruro bageze ku bushobozi bwo gusarura toni 30 kuzamura kuri hegitari.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo