Nyamagabe: Perezida Kagame yagabiye inka Nyiramandwa w’imyaka 109

Ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe muri gahunda yo gusura abaturage no kuganira nabo, Perezida Paul Kagame yagize umwanya wo kuganira n’umukecuru witwa Rachel Nyiramandwa w’imyaka 109 maze amugabira inka nyuma y’uko imwe muri ebyiri yari yarahawe muri ’Girinka’ ipfuye, n’isigaye ikaba itabasha kumuha amata uko abyifuza.

Mu gusoza uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, Perezida Kagame yaganiriye n’umukecuru Nyiramandwa nyuma y’ikiganiro yagiranye n’abaturage bari bahuriye kuri Sitade ya Nyagisenyi.

Ubwo yari amaze gusezera abaturage, uwo mukecuru yegereye umukuru w’igihugu agaragaza ko hari ibyo yari afite yashakaga kumubwira. Perezida Kagame yamuteze amatwi ndetse umuziki warimo uvuga uragabanywa kugira ngo abashe kumva uwo mukecuru.

Nyuma y’uko Perezida Kagame amwemereye inka ikamwa, umukecuru, n’amarangamutima menshi, yagize ati “Inka wampaye zaje ari ebyiri, hasigara imwe, indi yarapfuye.”

Perezida Kagame yamubajije niba iyasigaye ikamwa, umukecuru ati “Reka da! Nyanywa nyaguze rwose!”

Perezida Kagame ati “Nzaguha ifite amata.”
Umukecuru yashimiye umukuru w’igihugu ati “Urakoze cyane Imana izagufashe...”

Rachel Nyiramandwa ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi ukuze cyane kuko afite imyaka 109, akaba n’umuturage w’akarere ka Nyamagabe. Azwiho gukunda umukuru w’igihugu cyane kuko yitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ndetse n’ingendo yagiye akorera mu karere ka Nyamagabe, hakaba n’ubwo bamufotora ari kumwongorera.

PNG - 1.1 Mb
Perezida Kagame aramukanya na Nyiramandwa
PNG - 982.6 kb
Perezida Kagame yateze amatwi Nyiramandwa nyuma yo kuramukanya
PNG - 1.1 Mb
Yamusabye kuvuga ikimuri ku mutima, abanza kumushimira imiyoborere ye
PNG - 834.4 kb
Mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2010 umukecuru Nyiramandwa yahuye na Perezida Kagame barasuhuzanya
PNG - 811.9 kb
No muri 2017 uyu mukecuru yagize amahirwe yo gusuhuzanya no kuvugana n’umukuru w’igihugu
PNG - 1.4 Mb
Perezida Kagame yari yasuye Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri
PNG - 1.2 Mb
Abaturage ba Nyamagabe beretse urukundo rukomeye Perezida Kagame wari wabasuye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo