Nyamagabe: Imodoka eshatu zatwitswe n’abagizi ba nabi, babiri bahasiga ubuzima abandi 8 barakomereka

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, mu Murenge wa Cyitabi, akarere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo, ahagana saa 18h15, abantu bataramenyekana batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, babiri bahasiga ubuzima naho umunani barakomereka.

Itangazo riri ku rubuga rw’ingabo z’igihugu rivugako abakomeretse bagiye kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme.

Lt Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, ngo ingabo z’igihugu zahise zikurikirana abo bagizi ba nabi bahungiye muri Nyungwe.

Yagize ati “Tumaze igihe dukurikiranira bya hafi kariya gace, k’uburyo dutekereza ko ababikoze bazwi. Ingabo zacu zabakurikiye kandi ababikoze barafatirwa ibihano”.

PNG - 143.2 kb
Binyuze kandi kuri Twitter Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko abantu bataramenyekana bagabye igitero ku modoka eshatu bakazitwika, abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi umunani bagakomereka.


Ingabo z’u Rwanda ziboneyeho kumenyesha abanyarwanda ko umuhanda wongeye kuba nyabagendwa kandi umutekano ukaba ari wose.

PNG - 991.5 kb
Mu kwezi kwa Gatandatu muri uyu mwaka wa 2018, i Nyaruguru naho abagizi ba nabi batwitse imdooka ya Gitifu

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo