Nyamagabe: Imiryango isaga ibihumbi  17,000 nta bwiherero bwujuje ibyangombwa ifite

Ibi ni ibyagarutsweho ubwo muri aka karere kimwe no mu Rwanda hose hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bwiherero.

Umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bwiherero, ubusanzwe wizihizwa taliki ya 19 Ugushyingo buri mwaka, ukaba wizihizwa mu rwego rwo kumenya akamaro kumusarani wujuje ibyangombwa no kwirinda ingaruka zishobora guterwa no kuba abantu babaho bafite ubwiherero butujuje ibyangombwa.

Ubwo wizihizwaga ku rwego rwakarere ka nyamagabe, abaturage bagaragarije itangazamakuru ko bumva neza akamaro kubwiherero bwujuje ibyangombwa.
Gusa, ngo amikoro make atuma hakiri imiryango ibaho itabufite.

Abaturage bati: kutagira umusarani biterwa nubushobozi buke cyangwa kutagira aho umuntyu abucukura kuko, ntawe utazi akamaro kabwo.

Kuri iki kibazo, Ubuyobozi bwakarere ka Nyamagabe buravuga ko bugiye gukora ubukangurambaga mu baturage ndetse no gufasha abatishoboye kubona ubwiherero bwujuje ibisabwa. Kabayiza Lambert, ni umuyobozi wakarere wungirije ushinzwe iterambere ryubukungu mu Karere ka Nyamagabe.

Ati:turacyakomeza gukora ubukangurambaga, kugirango buri muturage amenye akamaro kumusarani kandi awuhe agaciro. Mjyewe sinemeranya nabavuga ko kutagira umusarani wujuje ibisabwa biterwa nubukene, kukohari nubwo umuntu usanga yarubatse inzu ihenze ariko umusarani ukamunanira.

Mu karere ka Nyamagabe, habarurwa imiryango isaga ibihumbi 17,000 ifite ubwiherero butujuje ibyangombwa, ivuye ku bihumbi 22 400 byari bifite ubwiherero butujuje ibyangombwa mu mwaka ushize wa 2018.

Naho imiryango isaga ibihumbi 5 600 ntiyagiraga ubwiherero namba muri uwo mwaka wa 2018. Kuri iyi inshuro ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bwiherero, umushinga Water Aid wanatanze ibihembo kuri Club zahize izindi mu kunoza isuku.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo