Nyamagabe: Bakoze urugendo rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Uru rugendo abaturage bakoze rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, rwakorewe mu murenge wa Musange, ahahuriye abaturage bo mu Mirenge ya Mugano, Kaduha na Musange.

Abarwitabiriye bari bafite ibyapa byanditseho ngo: ”Imyaka 25 mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Ubumwe bwacu amahitamo yacu.”

Umukozi mu mushinga witwa Duhuze Ambroise Niyobyiza banateguye uru rugendo, yavuze ko impamvu y’uru rugendo.

Yagize ati:” Twari tugamije gusaba abaturage no gutanga ubutumwa ku bantu benshi, bwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Dufitumikiza Eustache na Mukawera Sophie ni bamwe mu baturage bitabiriye uru rugendo, bavuga ko babona ubwiyunge mu karere ka Nyamagabe abaturage bamaze kubwumva, ahanini ngo bashingiye ko ari uwakooze Jenoside n’uwayikorerewe muri Mata 1994, kuri basangira akabisi n’agahiye.

JPEG - 401.7 kb
Urugendo rwitabiriwe n’aumuyobozi w’akarere Uwamahoro Bonaventure

Ubuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure we, asaba abaturage kwiyubakamo umuco wa Ndi Umunyarwanda, kuko ariyo sano ya banyarwanda ikomeye bafitanye igamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ati:”Nta muntu ukivangurwa kubera ubwoko bwe, ndetse nta n’umuntu ugihezwa mu bikorwa b’igihugu kubera inkomoko ye. Niyo mpamvu dusaba abaturage gukomeza kwiyubakamo umuco wa Ndi umunyarwanda kukoari sano y’abanyarwanda igamije kwimakaza ubumwe n’yubwiyunge.”

Uyu muyobozi anavuga ko hakiri bimwe mu bikibangamiye inzira y’umwe n’ubwiyunge nk’imibereho itari myiza ngo ya bamwe mu barokotse Jenoside aho imyaka yabo yangizwa, abakigaragaza imyitwarire irimo ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka, no kuba hari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka nyuma y’imyaka 25. gusa ngo bafite ingamba zo gukomeza kwigisha ku buryo ubumwe n’ubwiyunge buzagerwaho 100%.








Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo