Nyamagabe: Bahigiye kugabanya ubushomeri binyuze muri VUP

Iyo ugeze mu karere ka Nyamagabe cyane cyane mu gice cyumurenge wa Gasaka ari naho habarizwa umujyi waka karere, uhasanga abaturage benshi bategereje uwabaha akazi, ahitwa ku Ndege.

Aba baturage ariko iyo muganiriye bakubwira ko kubona agafaranga muri iki gihe bisigaye bigoye.

Umwe yagize ati: Dore mwana wa tuzindukira hano ariko nta kazi tubona kandi dufite imbaraga.

Mugenzi we avuga ko ubukene bwiyongera ku bushomeri ari ari ikibazi kibakomereye.

Nubwo aba baturage bavuga ibi ariko, Umuyobozi wakarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ryubukungu Kabayiza Lambert, we avuga ko hari amahirwe menshi yo kubonera abaturage bose akazi binyuze mu mirimo rusange nka VUP aho ngo mu mirenge 17 igize aka karere yose yatangijwemo VUP kubantu bo mukiciro cya mbere nicyakabiri cyubudehe.

Ati: Ubushomiri turi kugenda tubugabanya binyuze mu guha abantu akazi muri VUP, kandi tubona bigenda neza. nabo birirwa ku ndege ahubwo turabashikariza kuza tukabaha akazi bakiteza imbere.

Aka karere ko mu majyepfo yigihugu, gafite ubuso bwa km2 1007 nabaturage 341,491 batuye mu mirenge 17.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo