Nyamagabe:Abireze bakemera icyaha bavugwaho gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika bashyinguye mu cyubahiro imibiri 104 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 Abireze bakemera icyaha bavugwaho gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nsanzimana Pierre waharokokeye yavuze ko ubwo babonaga iyi mibiri, bayibonye nko muri santimetero 50 kandi mu murima wari usanzwe uhingwamo. Yongeyeho ko banabajije bamwe mu bakoze Jenoside bakirega bakemera icyaha amakuru y’ahaba hari imibiri yindi, ngo babasubiza babashinyagurira ngo bagende babaze umubapadiri wari wabahishe muri Kiliziya ya Cyanika.

Abarokotse Jenoside aho bashingira bavuga ko abireze bakemera icyaha cya Jenoside babashinyagurira, ngo ni uko uwo mupadiri babwiwe kubaza yishwe n’interahamwe mbere y’uko bica abatutsi yari yahishe muri Kiliziya ya Cyanika.

Nsanzimana Pierre Yagize ati:" Ni ikintu kibabaje cyane. Uwo muntu wabivuze yitwa Mudenge Juvenal, ni umwicanyi wemeye ibyaha. Padiri uwo avuga, ni umuntu wiciwe hano mu bandi, ni ukudushinyagurira ku buryo bunateye n’ubwoba ahubwo yagombye gukurikiranwa ubwo se ibyo yireze ni ibiki?."

Kimwe na bagenzi be, barasaba ubutabera ngo bwongere bugenzure bamwe mu bireze bakemera icyaha cya Jenoside bagahabwa imbabazi, bakigaragarwaho imyitwarire itari myiza.


Iyo mibiri 104 yabonetse mu butaka busanzwe buhingwa bw’isambu ya Kiliziya Gatolika ya Paruwasi Cyanika, ku muhanda ahantu hasanzwe hanyurwa n’abantu hanahingwa.

Yerekanywe n’umukobwa w’imyaka 24 witwa Mushimiyimana Anatolie,wari wahawe akazi ko kuhahingisha. Ni nyuma y’uko yari amaze kubona abo yari ari gukoresha hari igice bahinze bakinyura ku ruhande, abategeka kuhahinga, bamusubiza ko ngo hazaterwa amashaza ariyo mpamvu batarahahinga, ariko abashyiraho itegeko ryo kuhahinga kuko atumvaga impamvu n’uburyo bazatera amashaza ahantu hadahinze na rimwe.

Ngo bamusubije ko, ubwo ariwe ubategetse bagiye kubikora nibwo batangiye kubona imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihita bimenyeshwa inzego z’umutekano, ku buryo bikekwa ko uretse uwo mukobwa wayibonye agatanga amakuru, bishoboka ko hari abandi babibonye mbere bagaceceka. Iyo mibiri yatangiye kuboneka ku itariki ya 17 Nzeri 2019.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Busingye Johnston yashimiye uyu mwana w’umukobwa, anagaya abagikomeje kwinangira mu gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavuze ko kuba iyo mibiri yarabonetse munsi ya Kiliziya gato kandi ifite abayikuriye n’abayisengeramo, ari ikibazo gikomeye.

Busingye yavuze ko kuba iyo mibiri ibonetse mu 2019 byerekana imyaka 25 yo gucecekana icyaha.

JPEG - 234.5 kb
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston

Ati:“Kuriya guceceka kugize icyaha, biratwereka imyaka 25 y’ubufatanyacyaha, biratwereka imyaka 60 cyangwa irenga y’imyumvire n’ironda ubwoko."

Amateka agaragaza ko mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro Jenoside yatangiye gutegurwa kuva mu mwaka wa 1959, kugeza ubwo mu 1994 ishyizwe mu bikorwa.

Imibiri 104, yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Cyanika ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 35.

JPEG - 426.1 kb
Kiliziya ya Cyanika yari yahungiyemo Abatutsi bakaza kwicwana n’umupadiri wari wabahishe
JPEG - 533.5 kb
Isambu y’abapadiri yabonetsemo imibiri 104 yashyinguwe mu cyubahiro






JPEG - 281.8 kb
Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre


JPEG - 281.2 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène
JPEG - 519.5 kb
Abayobozi bari kureba ahabonetse imibiri 104 yashyiguwe mu cyubahiro





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo