Nyamagabe: Abayobozi barasaba ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko ubufatanye hagati y’ababyeyi ari wo muti uhamye wo guhashya iki kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana.

Ihohoterwa rikorerwa abana ni kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu, gusa ababyeyi bagatungwa agatoki mu guhishira ababahohotera.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe, umuyobozi wa Police SP Karegire Gaston yavuze ko mu gihe umuntu ahishiriye uwahohoteye umwana ntabimenyeshe na we aba akoze icyaha, yabihamwa n’urukiko akabihanirwa.

Bmawe mu babyeyi bo bavuga ko abana b’abakobwa bava mu rugo bagiye gushaka akazi mu mujyi, ariko bikarangira bahakuye inda kumenya uwazibateye bikaba ikibazo.

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bavuga ko ubufatanye hagati y’ababyeyi ariwo muti uhamye wo guhashya ihohoterwa rikorerwa abana. Habimana Thadee ni Umunyabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka.

Icyaha kihohoterwa rishingiye ku gitsina gihanwa n’itegeko ryo mu mwaka wa 2008 kigahanishwa ingingo yi 159 ryo ku wa 10 Nzeli 2008 rikumira kandi rikarwanya ihohoterwa.

Intego ni ukumurongora akaba Mama w’abana banjye, Patrick wo mu ’Runana’ yakaniye ngo ararongora umuhanzikazi Sunny uzwiho udushya twinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo