Nyamagabe: Abataramenyekana bateye abaturage bica babiri

Abantu bataramenyekana bikekwako ari amabandi bateye mu Tugari rwa Gahira na Mudasomwa ho mu Murenge wa Uwinkindi mu Karere ka Nyamagabe, bica abantu babiri abandi barakomereka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, nibwo aba bantu babiri barimo umusore n’umusaza bishwe ariko imirambo yabo yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2020.

Abishwe ni umusore w’imyaka 23 witwaga Hagumindimwe Silas wakoraga imirimo yo gusunika igare atwaraho imizigo mu gihe umusaza wishwe yitwaga Ndikuryayo Vincent mu kigero cy’imyaka 50, aho yari umucuruzi w’ingurube.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko abakoze ibi bashobora kuba ari amabandi yashakaga kwambura aba bantu cyane ko uyu musaza yacuruzaga ingurube bikekwa ko yari afite amafaranga menshi.

Bivugwa kandi ko uyu musore yari ari kumwe n’umuntu ufite amafaranga menshi bikekwa ko aya mabandi yari agamije kubambura ayo mafaranga.

Inzego zishinzwe umutekano zageze ahabereye ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwahise rutangira gukora iperereza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020, Madamu Ingabire Victoire uherutse gusakwa, yitabye RIB ndetse arakomeza kubazwa n’uru rwego, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayasanga k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aloys Ndacyayisenga Kuya 19-06-2020

Mukosore umurenge ntabwo
ari Inkindi ahubwo Ni UWINKINGI