Nyamagabe: Abagabo bagira isoni zo kuvuga ko abagore babahohoteye

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyanika bavuga ko hari bamwe mu bagore bafashe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nko kwigaranzura abagabo, aho abagore babahohotera bakagira ipfunwe zo kubivuga.

Habineza Gedeon atuye mu mudugudu wa Nyamirambo, mu kagari ka Ngoma mu Murenge wa Cyanika, akaba ari n’umuyobozi wa komite ishinzwe kurwanya ihohoterwa mu Mudugudu.

Yagize ati:” Hari abagore babifashe nko kwigaranzura abagabo. Bafata bya bindi babakoreraga, akaba aribo babibakorera babahohotera. Niba umugabo yatahaga saa yine, umugore akumva ko nawe agomba gutaha saa yine kuko ari bwa buringanire.”
Akomeza avuga ko abagabo ngo banagira ipfunwe, ryo kuvuga ko abagorere babahohoteye.

Umugore nawe utuye mu Murenge wa Cyanika avuga ko, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ritaragerwaho uko bikwiye.

Ati:” Usanga hari abagabo babwira abagore ngo ni bakore imirimo bari basanzwe bakora, ngo ni uburinganire. Hari n’abagore bumvishe ko bagomba, gusuzugura abagabo.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe Nyirantagorama Marie Therese, avuga ko nawe iby’uko hari abagore bafashe ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire nabi bagahohotera abagabo abyumva, gusa ngo ni intambara barimo kurwana.

Ati:”Burya abantu bariga ariko ntabwo bumvira rimwe, twabyigishije igihe kinini ku buryo abatarabyumva neza tukibibigisha tubinyujije mu mugoroba w’ababyeyi, no mu mana.”

Akomeza avuga ko abagabo badakwiye kugira ipfunwe ryo kugaragaza ko abagore babahohotera, kuko ngo iyo babihishe niho hava amakimbirane yo mu muryango adashira.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu ku isi, rukaba ku mwanya wa Mbere mu rwego rwa Afurika mu kubahiriza ihame ry’uburingaire n’ubwuzuzanye nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu WEF mu mwaka wa 2018.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo