Nyakariro:Umwana w’Imyaka  10 yinamitse mu kagozi  nyuma yo kwangirwa kujya i Kigali

Umwana w’imyaka 10 wo mu Mudugudu w’Akamasatura mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, bamusanze yiyahuye yimanitse mu mugozi ku nyuma y’uko umubyeyi we amwangiye kujya gusura nyina wabo utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mwana w’umuhungu, bamusanze yimanitse mu mugozi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Mata 2021.

Umubyeyi we yavuze ko yabitewe n’umujinya waturutse ku kuba yari yamubujije kujya gusura nyina wabo w’uriya mwana utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Umurambo wa nyakwigendera uri ku Kigo Nderabuzima cya Nyakariro kugira ngo unakorerwe isuzuma mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rwahise rutangira iperereza kugira ngo rumenye niba koko uriya mwana yiyahuye.

Muhigirwa David uyobora Umurenge wa Nyakariro, yavuze ko hari amakuru yatanzwe na nyina w’uriya mwana ko "yamusabye uruhushya rwo kujya gusura nyina wabo abyuka amusaba ko ajyayo arongera aramwangira, ni uko amubwira ko agiye kwahira hashize iminota micye ngo basanga yimanitse ku kiraro cy’inka."

Uyu muyobozi avuga ko basanze yimanitse bagahita bihutira kumujyana kwa muganga kuko yari agitera akuka ariko bakaza kugerayo yamaze kwitaba Imana.

Ivomo:Igihe.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo