Nyaguruguru: Bagaragarije abadepite ko iminara y’i Burundi ibabangamiye mu itumanaho

Babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2020, ubwo basurwaga n’intumwa za rubanda (Abadepite) mu Murenge wa Nyabimata.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge wagiranye ibiganiro n’Abadepite, bwababwiye ko mu Murenge wabo, hari zimwe mu mbogamizi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Batanze urugero rw’imiyoboro ya Telefoni ifatwa n’imiyoboro yo mu Gihugu baturanye cy’u Burundi ku buryo bibangamira itumanaho. Basaba ubuvugizi gukorerwa ubuvugizi.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata, Abadepite basuye ibikorwa bitandukanye birimo imihanda yakozwe n’abaturage, amazi yegerejwe abaturage. Banasura ishuri rya GS St Michel Nyabimata rifite mudasobwa zigishirizwaho abana.

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere duhana imbibe n’ibindi bihugu aho abatuye mu nkengero z’umupaka bakunda kuvuga ko muri Telefoni zabo, hakunda kwiyandikamo iminara yo mu kindi gihugu bikababangamira mu itumanaho.

Mu bihe bitandukanye umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yagiye akunda gusaba abo bireba gukemura iki kibazo ariko magingo aya kiracyari imbogamizi ku baturage.


Uyu muhanzi akaba n’umusizi azanye imvugo zidasanzwe n’imbaraga nyinshi mu muziki, ati “Abantu bake bazi byinshi bangiza ubuzima bw’abantu benshi bazi bike”:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo