Nyagatare: Uwari umupolisi yapfuye urw’amarabira avuye ku mugore yari yasuye

Mu Murenge wa Nyagatare, Akagali ka Bushoga Umudugudu wa Cyonyo mu Karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’umupolisi muto witwa Jean Bosco Munyeshyaka wari uzwi ku izina ry’irihimbano rya Rwatubyaye wagiye gusura umudamu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2020, atashye asubiye mu kigo ngo atangira kumva atameze neza ndetse aza guhita apfa bitunguranye, hagakekwa ko yaba yararozwe.

Uyu mu Polisi bitaga Rwatubyaye yari yagiye gusura umugore wibana ariko wigeze kuba afite umugabo, amakuru avuga ko umugabo yahoranye na we yari umupolisi, ariko na we akaba yarapfuye akenyutse, ndetse hakaba hari amakuru avuga ko hari n’undi na we wabanye na we agapfa.

Amakuru avuga ko uyu mugore yakiriye umushyitsi we (Munyeshyaka) wari wamusuye.

Nubwo bitaramenyekana niba urupfu rwa Munyeshyaka rufite icyo rupfana n’ibyo yakirijwe n’uyu mudamu yari yasuye, amakuru avuga ko nyuma y’uko Munyeshyaka apfuye Polisi yahise igota urugo rw’uyu mugore ndetse n’izindi ngo baturanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko koko uyu mupolisi yaraye apfuye amarabira ariko atakwemeza ko ari amarozi ahubwo bizemezwa na muganga.

Uru rupfu rutunguranye rwa Munyeshayaka Jean Batpiste bahimbaga Rwatubyaye. ntacyo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bararugaho.


Uyu mupolisi muto witwa Jean Bosco Munyeshyaka wari uzwi ku izina ry’irihimbano rya Rwatubyaye yashizemo umwuka avuye gusura umudamu, hagakekwa amarozi

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo