Nyagatare: Umuturage afunzwe akekwaho guha umupolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare yataye muri yombi umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wo mu Murenge wa Musheri, ubu uri mu maboko y’Ubugenzacyaha akurikiranyweho guha umupolisi ruswa y’amafaranga 25000 Frw kugira ngo afungure moto ye yari yafatiwe mu makosa.

Uwo mugabo yafashwe ku wa Mbere tariki ya 18 Kamena mu masaha y’igicamunsi, ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa ngo amuhe moto ye yafashwe izira ko yafashwe ipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Theobard Kanamugire, yavuze ko uwo mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umupolisi yashakaga guha ruswa.

Yagize ati “Mu bihe bitandukanye, uyu mugabo yahamagaye umupolisi amubaza ibisabwa kugira ngo ahabwe moto ye yafunzwe izira gupakira inzoga zitemewe zizwi nka Zebra.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko aho kugira ngo akurikize ibisobanuro yahawe n’umupolisi yashatse uko yatanga ruswa.

Yakomeje agira ati “Yakomeje kwinginga umupolisi ngo bahure baganire, mu kuhagera yamuhaye ruswa y’amafaranga ibihumbi 25, aho kuyakira uyu mupolisi yahise abimenyesha abayobozi be, maze uyu mugabo arafatwa.”

CIP Kanamugire yasabye abaturage gukurikiza amategeko aho kwishora mu bikorwa byo gutanga ruswa.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko mu gihe umuntu ahamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo