Nyagatare: Umupolisi n’umuturage bakurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw

Umuturage wo mu Karere ka Nyagatare n’umupolisi wahakoreraga bakurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw kugira ngo baburizemo ikirego cy’umugabo wafatanywe Kanyanga.

Tariki ya 16 Ukwakira 2020 nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yakoze umukwabu wo gufata abacuruza ibiyobyabwenge mu Murenge wa Mimuri, icyo gihe harimo umugabo umwe wakoraga muri Salon yogosha wafatanywe Kanyanga ahita atabwa muri yombi.

Nyuma hari umuturage umwe watangiye kumvisha umukoresha w’uwafashwe ko bashobora kumuha amafaranga agatereta umupolisi baziranye akamufunguza, aho ngo niho bahereye bapanga n’umupolisi uburyo yabaha ibihumbi 500 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko ku wa Mbere ubwo uwo mugabo yazaga kubaha iyo ruswa aribwo batawe muri yombi.

Ati “Ku wa mbere w’iki cyumweru bumvikanye ko aza kubaha ya mafaranga ibihumbi 500 Frw bahurira mu Mujyi wa Nyagatare uwo mugabo azanye amafaranga; Polisi yari yamaze kubona amakuru ifata wa mupolisi na wa mugabo bakoranaga mu kwaka wa muturage amafaranga.”

Yavuze ko uwo mupolisi yabonye abandi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya ruswa bari aho hafi akeka ko bashobora kuba bamenye umugambi wabo ahita atoroka ariko nyuma yaje gushakishwa arafatwa arafungwa.

CIP Twizeyimana yavuze ko bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko bari bagiye kwakira iyo ruswa bihari kandi bigaragara.

Ati “Hari amafaranga bafatanywe bagiye kuyaha uriya mupolisi n’undi mugabo bakoranaga, ikindi kimenyetso Polisi yarabakurikiranye imenya uburyo bavuganaga n’uburyo batumanagaho ukuntu bazahura bagahana ayo mafaranga; ibyo bimenyetso byose Polisi irabifite.”

CIP Twizeyimana yashimye urwego abaturage bagezeho mu guha inzego z’umutekano amakuru bigatuma abakora icyaha batabwa muri yombi.

Yakomeje asaba abantu kwirinda gushakira indonke mu kwaka ruswa ababwira ko inzego z’umutekano zihora ziri maso mu gukurikirana uwabigerageza wese.

Ati “Yaba ari umupolisi agomba kumva ko agomba kwitandukanya na ruswa kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko, nta na rimwe polisi izihanganira ibyaha muri ruswa ndetse polisi yafashe iya mbere mu gufatanya n’izindi nzego ku kurwanya ruswa nta numwe polisi izihanganira yaba umuturage cyangwa umupolisi.”

Kuri ubu aba bagabo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe bategerejwe gukorerwa dosiye, igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Uyu muturage n’umupolisi bakurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw

Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo