Nyagatare: Umugore yafashwe  agiye gucuruza abakobwa muri Uganda

Mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, hafatiwe umugore washakaga kujya gucuruza abakobwa batatu muri Uganda.

Uyu mugore yageragezaga kureba uko yajyana muri Uganda abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 na 16 abanyujije mu nzira [umupaka] zitemewe mu Murenge wa Kagitumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Theobald Kanamugire, yavuze ko abaturanyi b’uyu mugore bagize impungenge ubwo bamubonaga ari kugerageza kwinjirana muri Uganda abana batatu b’abakobwa mu masaha y’ijoro anyuze mu nzira zitemewe, ni bwo bahise bamenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Bivugwa ko uyu mugore yari yijeje aba bana kubashakira akazi keza nibaramuka bageze muri Uganda. Nyuma yo kugarurwa, aba bana bahise bashyikirizwa ababyeyi babo.

Ababyeyi babo batangaje ko batari bazi ibyo kujyanwa muri Uganda kw’abana babo.

Umwe yagize ati “Natunguwe ubwo numvaga ko umukobwa wanjye yagaruwe ajyanywe muri Uganda.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abagore babiri bafatiwe muri Murenge wa Rwampasha mu Karere ka Nyagatare bagerageza kujyana yo abakobwa babiri.

CIP Kanamugire yashimiye abaturage batanga amakuru kuri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko ku buryo abanyabyaha batabwa muri yombi hakiri kare.

Umushinga w’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kiri kuvugurwa uteganya ko umuntu wese uzahamwa n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu azahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi itanarenga 15, akazanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 10 ariko atarenze miliyoni 15 Frw.

Iyo icyo cyaha gikorwa mu buryo bwambukiranya imipaka ibihano biba igifungo cy’imyaka itari munsi ya 20, itarenga 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 ariko atarenga miliyoni 25 Frw.

Gushyigikira icuruzwa ry’abantu nabyo birahanirwa, ubihamijwe agafungwa imyaka itari munsi y’irindwi ariko itarenga 10 agatanga n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni zirindwi ariko atarenga miliyoni 10.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo