Nyagatare: Umugore arakekwaho kwicisha umugabo we ifuni

Mu Mudugudu wa Mirama ya Kabiri Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare haravugwa inkuru y’umugore witwa Musabyimana Veneranda w’imyaka 58 y’amavuko ukekwaho kuba yishe umugabo we witwa Munyakaragwe Jean de Dieu w’imyaka 65 y’amavuko amukubise ifuni mu mutwe.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Kagari ka Nyagatare witwa Muhire Filippe avuga ko ubu bwicanyi bwabaye saa mbiri z’ijoro gusa akongeraho ko uyu muryango utari usanzwe uzwiho amakimbirane ngo uretse gusa ubukene.

Uyu ati "Nta makimbirane twari tuzi bafitanye uretse ubukene gusa. Ntitwamenye impamvu yamwishe kuko bari basanzwe babana neza."

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana Veneranda yahise afatwa akaba akurikiranweho icyo cyaha akekwaho cyo kwica umugabo we akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyagatare. Avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu yateye ubu bwicanyi.

CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Musabyimana azabanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo asuzumwe uburwayi bwo mu mutwe kuko ngo bwigeze kumugaragaraho.

Agira ati "Turabanza kumutwara kwa muganga kugira ngo harebwe niba adafite ikibazo cyo mu mutwe kuko kera yigeze kugaragarwaho ibimenyetso ndetse yoherezwa i Ndera ariko habura ubushobozi bumugezayo yigumira mu rugo ntiyivuza."

CIP Twizeyimana avuga ko ibizamini bya muganga nibigaragaza ko afite uburwayi bazamuvuza ariko basanga ari muzima agakurikiranwa ku cyaha akekwaho cy’ubwicanyi.

Munyakaragwe Jean de Dieu asize afite abagore 2 ndetse n’abana bakuru, umuto mu bo yabanaga na bo akaba afite imyaka 14 y’amavuko.

IJAMBO “BYAVUYE IBUKURU” RIGARAGAZA KO IBINTU BIDAKORERWA MU MUCYO||BAHIZE IBYO ABATURAGE BATAZI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo