Nyagatare: RIB ifunze 4 bakekwaho kwica umumotari bamuciye umutwe

Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB, rwataye muri yombi abagabo bane bo mu Karere ka Nyagatare bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi bakoreye umumotari w’imyaka 25 bishe baciye umutwe bakamwiba moto ye.

Ku itariki ya 14 Ugushyingo nibwo RIB yataye muri yombi aba bagabo bane bakurikiranyweho kwica Twizeyimana Jean Marie Vianney w’imyaka 25 wishwe tariki 12 Ugushyingo.

Amakuru avuga ko uyu musore wari umumotari ukorera i Nyagatare, yiciwe mu Murenge wa Nyagatare, mu Kagari ka Gitaraka, mu Mudugudu wa Gihorobwa. Bivugwa bamwishe, bakamuca umutwe hanyuma bagatwara na moto ye.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ryaje kugeza abagenzacyaha mu nzu y’umwe mu bakekwaho iki cyaha, maze bafatiramo moto n’ibyangombwa byayo n’ibindi bigaragaza ko afite aho ahuriye n’ubu bwicanyi.

Ati “Mu ibazwa ry’ibanze ryakorewe uyu mugabo, yemeye icyaha, avuga ko umugambi bawucuze afatanyije n’abandi bagamije kwiba iyo moto. Ubu bose bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza riri gukorwa ngo hakorwe dosiye ishyirizwe Ubushinjacyaha.”

Dr Murangira yasabye abanyarwanda kwirinda ibyaha gusa ko abazabigaragaramo bose bazakurikiranwa.

Ati “RIB ntizihanganira abantu nk’aba bishora mu byaha by’ubwicanyi, bazafatwa kandi bashyikirizwe ubutabera. RIB kandi irihanganisha umuryango wa Twizeyimana JMV.”

Aba bagabo bane baramutse bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bahanishwa igifungo cya burundu.


Iperereza rikomeje gukorwa ngo RIB imenye byinshi ku bwicanyi bwakorewe uyu mumotari

KARASIRA AIMABLE ASOBANUYE NEZA INKOMOKO Y’INDIRIMBO "SHIKARETE", UGASANGA BARI KUKUBWIRA NGO URIYA UMWIRINDE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo