Nyagatare: Bishyuye ifatabuguzi  rya  za mubazi z’amazi  none amaso yaheze mu kirere

Abatuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, barataka kutagira amazi kandi ngo barasabwe kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi rya za mubazi z’amazi amezi akaba abaye atanu nta mazi barabona ndetse n’izo za mubazi ntazo barabona.

Abagaragaza cyane iki kibazo ni bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Kabare, aho bavuga ko muri Werurwe uyu mwaka, aribwo batangiye igikorwa cyo gusaba uko babona amazi bafatiye ku muyoboro w’amazi wa Nyagatare–Kabare, bagakora ibyo bari basabwe na Wasac birimo no kwishyura amafaranga y’ifatabuguzi rya za mubazi z’amazi cyangwa compteur kugeza magingo aya bakaba nta mazi barabona ndetse na za mubazi, ibintu bavuga ko byabashyize mu gihirahiro bakaba bagikomeje kuvoma amazi mabi.

Byamugisha Bernard Umuyobozi wa WASAC mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, avuga ko impamvu nyamukuru yatumye aba baturage batabonera ku gihe za compteur z’amazi ngo byatewe n’icyorezo cya Corona virus yanatumye habaho na gahunda ya guma murugo, bigatuma hari imirimo imwe n’imwe ihagarara gusa ngo guhunda yo kuzibaha irahari kandi mu gihe cya vuba.

Mu karere ka Nyagatare biteganyijwe ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, hazaba hamaze kutangwa za compteur z’amazi zisaga 800 bitewe n’ubusabe bw’abaturage, nk’uko biri mu mihigo ya Wasac ikorera muri aka karere.

Ikindi ni uko kugirango umuturage abone mubazi y’amazi cyangwa se compteur yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

RBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo