Nyagatare:Baratabariza imitungo  yabo irikwangizwa  ntangurane bahawe

Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko bahangayikishijwe n’imitungo yabo kuri ubu irimo kwangizwa mu gikorwa cyo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi bakaba batarahawe ingurane z’imitungo yabo yabaruwe mbere, hakaniyongeraho n’ikibazo cy’indi mitungo irimo kwangizwa ubu yo itarigeze inabarurwa ngo izishyurwe.

Abaturage bagaragaza iki kibazo by’umwihariko ni abo mu kagari ka Rukomo ya kabiri n’aka Rurenge.

Mu 2018 nibwo Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yatangiye kubaka ibikorwaremezo byagombaga kwifashishwa mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku batuye utu tugali twombi, ibi ndetse byagombaga kujyana no kubarira abaturage ibizangizwa ndetse bakishyurwa. Abaturage bahamya ko hari imitungo y’abaruwe icyo gihe ndetse bamwe ubu barishyuwe ariko abandi ntibarishyurwa.

Ikindi kibazo ariko kirushaho kubabera insobe ni indi mitungo irimo kwangizwa ubu, kandi yo itaranigeze ibarurwa ngo wenda ba nyirayo bategereze kwishyurwa.

Hagati aho imirimo yo kubagezaho umuriro ufite ingufu zihagije uzwi ku izina rya triphase yo yaratangiye.

Kwegerezwa umuriro abaturage barabishima ariko kurundi ruhande abatarishyurwa bahangayikiye imitungo yabo.

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG ishami rya Nyagatare, bwo buvuga ko hari urutonde rwakozwe rw’abatarishyurwa ndetse ko aba bagomba kwishyurwa vuba, naho ku bangirijwe imitungo itarabaruwe, ngo byatewe n’uko hari kuvugururwa umuyoboro w’amashanyarazi uvanwa mu buryo bwa Monophase ujya muri Tri-phase.

Niyonkuru Benoit uyobora iri shami rya Nyagatare avuga ko ibi bibazo byombi bigomba gukemuka mu gihe cya vuba, kuko amafaranga yo kwishyurwa yabonetse igisigaye ari abaturage kugana inzego z’ibanze bakabarurwa.

Kugeza ubu imibare itangwa na sosoyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG ishami rya Nyagatare, igaragaza ko mu baturage bose batuye akarere ka Nyagatare, 52% byabo aribo bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi, ariko ko uyu mwaka turimo wa 2021 -2022 uzasiga hiyongereyeho izindi ngo ibihumbi icumi zizahabwa.

RBA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo