Nyagatare: Abakorerabushake  baratabaza

Abakorerabushake bafasha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid19 bo mu karere ka Nyagatare, baravuga ko bamaze amezi arenga arindwi (7) nta gahimbazamusyi babona.

Umukorerabushake twahaye izina rya Iradukunda, abisabye itangazamakuru ku mpamvu z’umutekano we, ni umwe mu bakorerabushake bakorera mu murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko ari mu bakorerabushake bashinzwe gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19.

Iradukunda avuga ko kuva icyorezo cya Covid19 cyakwaduka ari mu bakorerabushake bafashe iya mbere mu gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kukirinda, ariko ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bukabemerera agahimbazamusyi, ngo bagiye bakagabanya ariko na magingo aya, nubwo bakagabanyije ngo ntibaragafata mu ntoki zabo.

Ati"Twatangiye baduha amafaranga 1500 ku kwezi, hashize amezi abiri bareka kuyaduha, tumara amezi nk’ane turaheba, bati noneho amafaranga yarabuze tuzajya tubaha 200Frw ku munsi, none nayo tugiye kumara amezi hafi 8 tutarayabona."

Iradukunda uvuga agaragara mu maso nk’ubabaye asaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare kubaha ibyo babemereye dore ko ngo iki kibazo batacyumva mutundi turere, kandi bikaba bibagiraho n’ingaruka mu mibereho yabo.

Ati"Muby’ukuri bidutera ubukene, kubwira abantu ngo mukarabe neza, mwambare agapfukamunwa neza, utabonye n’isabune yo kumesa ni ikibazo, hari nubwo inyota itwica tukabura n’amazi yo kunywa. Iki kibazo meya wa Nyagatare arakizi n’udukuriye ku karere arakizi, nta muntu mu karere utazi ikibazo cyacu."

Nubwo iradukunda avuga ko ari umukorerabushake mu karere ka Nyagatare akaba nta gahimbazamutsi yemerewe arabona, ikibazo avuga ko agihuriyeho na bagenzi be, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian we avuga ko iki kibazo aribwo acyumvise kandi ngo ntibishoboka ko amezi yaba 10 bataratanga agahimbazamusyi bemereye abakorerabushake.

Ati"(Icyo kibazo) Nta cyo nzi, nonese bakimbwiye gute? Baranyandikiye se? Ni amakuru mashya umpaye ariko ubwo nanjye mfite inshingano zo kugikurikirana. Gusa kumara amezi 8 byo ntibishoboka niyo habaho gutinda byaba ukwezi kumwe cyangwa kurenga nanjye ndabyiyiziye."

Ikibazo cyo kutabona uduhimbazamusyi ku bakorerabushake bashyiriweho gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19 si icya none, gusa nticyari giherutse kumvikana mu itangazamakuru.

Icyakora nanone mu gihe abakorerabushake bamwe bahitamo gushyira hasi amajire yabo ntibakore ako kazi bishobora gukurura umubare munini w’abadohoka ku mabwiriza bikaba byakongera n’ubwandu bwa Covid19.

Nimugihe mu gihugu hose habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi umunani ruri mu bikorwa byo gufasha abaturage gukumira icyorezo cya Covid19.

Ivomo:Radiotv10





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aa Kuya 27-04-2021

Bagiye guhinga se ubundi muradufasha kwirinda Balinga yiswe covid abapfa bose nuko baba batirinze? cg abariho bose nuko nirinda cyane?ubundi SE niki kigaragaza ko ariyo ibica?uretse ko twishwe mu myumvire upfuye wese ngo ni covid nta rundi rupfu rukibaho?