Nyabihu: RIB yasabye abashakanye kudahozanya ku nkeke

Ibi ni ibyagarutsweho n’Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB mu bukangurambaga bakoreye mu karere ka Nyabihu.

Bamwe mu bategarugori bo mu murenge wa Kabatwa ho mu karere ka Nyabihu, bamwiye itanagazmakuru ko kutumvikana hagati y’abashakanye ku ikoreshwa ry’umutungo ari kimwe mu bitera ihohoterwa mu miryango.

Umwe yagize ati:” Nk’ubu hari igihe abagore tuvunika duhinga ariko twamara gusarura nti tumenye uko, abagabo bacu babigurishije.”

Aba baturage basaba ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubakurikirana iki kibazo kikaranduka burundu muri aka karere.

Umuvugizi w’Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Mbabazi Modeste, we asaba abaturage kwirinda guhoza ku nkenke abo bashakanye kuko bihanwa n’itegeko.

Yagize ati:”Ntabwo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye ari igisubizo cy’ibibazo abantu baba bafite. Birahari ariko na none iyo byagaragaye, birakurikiranwa bigahanwa. Turabagira inama rero, yo kuva muri ibyo byaha bagashaka ubundi buryo bwo gukemura ibyo bibazobafite mu miryango.”

Uretse kuba ihohotera rishobora kuvamo gutandukana kw’abashakanye, k’ubura ubuzima cg guhanwa n’amategeko, binasubiza inyuma iterambere ry’umuryango utaretse igihugu muri rusange nkuko nkuko bikunzwe kugarukwaho n’inzego zitandukanye.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagaragaje ko kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019, mu gihugu hose hakozwe ibyaha bisaga ibihumbi 39 byiganjemo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi raporo yamurikiwe itangazamakuru igaragaza koi byaha 10 byaje ku isonga muri uyu mwaka byihariye hejuru ya 73% y’ibindi byaha muri rusange. Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibindi byaha byagaragaye cyane ari ibishingiye ku ihohoterwa, aho kuva Mata 2018 kugeza Werurwe 2019 hagaragaye ibisaga ibihumbi bitandatu byihariye hafi 27% y’ibyaha byakozwe mu gihugu hose.

Ibyo byaha bishingiye ku ihohoterwa birimo gusambanya abana, ubusambanyi muri rusange, gukubita no guhohoterwa bikorerwa mu ngo.
Abagabo 5123 nibo RIB yakiriye bashinjwa gukora ibi byaha mu gihe abahohotewe cyane ari abagore barenga 5500.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo