Nyabihu: Ndabarinze uheruka gutemerwa inka 11 yashumbushijwe izindi 12

Nyuma yuko mu kwezi gushize kwa Werurwe humvikanye umuturage witwa Ndabarinze Kabera wo mu Murenge wa Mulinga watemewe inka 11 n’impunzi y’Umunye-Congo, kuri ubu abagiraneza b’I Rwamagana bamushumbushije izindi nka 12 zirimo ikamwa n’indi ihaka.

Ku wa Mbere taliki ya 08 Mata 2019, nibwo aborozi bo mu Karere ka Rwamagana bagiye mu Karere ka Nyabihu kugabira Ndabarinze inka zirindwi nyuma yo kumva inkuru mbi y’uko mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe 2019 inka ze 11 zatemwe. Abo mu Karere ka Nyabihu na bo bamaze kumushumbusha inka eshanu.

Ndabarinze Kabera n’umugore we Uwineza Ziporah bagaragaje umunezero mwinshi nyuma yo gushikirizwa inka ikamwa,izindi ziri guhaka n’amashashi azamuha umusaruro mu minsi iri imbere.

Akimara gushumbushwa izi nka, Ndabarinze yabwiye itangazamakuru ati “Byanshimishije cyane.Nari nzi ko ntazongerwa kunywa amata.Nari nziko bitazongera kubaho ko nongera kujya munsi y’inka ngo nyikame kuko izo nakamaga bari bazishe.Ubu umutima wanjye urakomeye kubera ko abana banjye batazarwara bwaki.”

Zipora umugore wa Ndabarinze yagize ati “Byandenze.Numvaga ko Leta ari umubyeyi zimbihe agaciro cyane ariko ubu ndabibonyendagira ngo nshimire aba bantu bamfashije kugira ngo nongere kunywa amata.”

Uwari uhagarariye aba bagiraneza b’I Rwamagana Mugabo Abdulkarim,yavuze ko icyabateye gushumbusha Ndabarinze ari uko bababajwe n’ibyamubayeho babisomye mu binyamakuru.

Yagize ati “Igitekerezo cyaje nyuma yo kubona ibyacicikanye ku mbuga zitandukanye bavuga amakuru ababaje avuga ko umuntu warokotse jenoside yatewe akicirwa inka ze 12 zitemaguwe,byadukoze ahantu bituma twumva ko tugomba kumushumbusha kuko mu muco wacu iyo umuntu agize ibyago yari umutunzi yakabaye ashumbushwa,n’abavandimwe n’inshuti.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwishimiye iki gikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’aba banya Rwamagana bavuga ko ari ibyagaciro kuba abantu bavuye mu ntara y’Iburasirazuba bakaza gufasha umuntu wo mu ntara y’iburengerazuba,bunasaba ko uyu muco mwiza wakogera mu Banyarwanda bose.

Karabayinga yemereye abanyamakuru ko ariwe watemye inka 12 za Ndabarinze utuye mu karere ka Nyabihu abitewe na kamere mbi, nyuma yo gufatwa n’iperereza rya RIB, kuwa 28 Werurwe 2019 .

Nyuma y’aho Karabayinga atemye inka 12 za Ndabarinze, 10 zarapfuye, imwe iravunika bikomeye mu gihe indi yaburiwe irengero.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Murenxi Kuya 9-04-2019

Nukuri ababantu bakoze Imana yomwijuru izabiture ineza bagize naho uriyamugome azahanwe byintangarugero

Murenxi Kuya 9-04-2019

Nukuri ababantu bakoze Imana yomwijuru izabiture ineza bagize naho uriyamugome azahanwe byintangarugero