Nyabihu: Inka 11 z’uwarokotse Jenoside zatemwe n’abantu bataramenyekana

Mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira 24 Werurwe 2019, Ndabarinze Kabera wo mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu, yatemewe inka n’abantu bataramenyekana.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyabihu buvuga ko buhangayikisijwe n’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bwibasira abarokotse Jenoside mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inka 11 Ndabarinze Kabera yari atunze zose zatemwe ibitsi zishyirwa hasi, kandi umunani muri zo zishobora gupfa kubera ibikomere, Juru Anastase umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyabihu avuga ko biteye inkeke kuko byerekana ko ababikoze bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

“Mbihuje n’iminsi Abanyarwanda tugiye kujyamo yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ababikoze si impanuka, ahubwo ni ukugira ngo bagaragaze ko bagikomeye ku mugambi wabo, uwabikoze Jenoside iracyamurimo, ibyo yakoze bigaragaza ko n’umuntu yamwica, bigaragaza ko bagifite ingangabitekerezo yayo no kugambirira kwangiza.”

Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga, mu nka 11 zitemwe inka icyenda ntizishobora kuvuzwa kuko bagiye bazica imitsi y’amaguru y’inyuma.

Abazitemaguye bazisanze mu ishyamba rya pinusi ahitwa mu Kinyantozi aho Kabera yari yazishyize kuri uwo mugoroba, yagaruka kuzireba mu gitondo agasanga zatemwe.

Nubwo ntawe uremezwa ko yagize uruhare muri iki gikorwa, ubugenzacyaha bwatangiye iperereza hakaba hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bakekwa batangiye kubazwa.

PNG - 1.4 Mb
Abantu bataramenyekana batemye inka 11 z’umuturage

PNG - 995.9 kb
Abo bagizi ba nabi basanze izo nka mu ishyamba aho Ndabarinze yari yazisize ku mugoroba, asubiye kuzireba mu gitondo kuri uyu wa Mbere asanga zatemwe

SRC: KigaliToday





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo